Uko wahagera

Indege ya SN Brussels Yahagaritse Ingendo Zayo mu Rwanda


Isosiyeti y’indege yo mu Bubirigi, SN Brussels, yahagaritse ingendo zayo yagiriraga mu Rwanda inshuro ebyiri mu cyumweru, ku wa kabiri no ku wa gatandatu.

SN Brussels ifashe icyemezo cyo gusubika ingendo z’indege yayo mu Rwanda nyuma y’aho leta y’Urwanda ihagarikiye indege yayo ikamara iminsi itatu ku kibuga cy’indege i Kanombe, kuva ku itariki ya 22 kugeza ku itariki ya 25 Gashyantare 2006.

Ububirigi bwatangaje ko gufatira indege ya SN Brussels mu Rwanda byatewe ni uko mu mezi atandatu ashize na bwo bwigeze gufatira indege itwara imizigo y’u Rwanda kubera ibibazo yari ifite. Ngo urwanda rero rwashatse kwihimura.

Ikibazo cy’ifatira y’indege ya SN Brussels mu Rwanda cyatumye kandi Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ububirigi asubika urugendo yari afite mu Rwanda, ahita yigira mu gihugu cya Congo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere tariki ya 27 Gashyantare 2006 Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Charles Murigande, we yatangaje ko ikibazo cy’ihagarika ry’iriya ndege mu Rwanda atari icya politiki; ngo byatewe ahubwo n’ibibazo iyo ndege yari ifite. Yongeyeho ko nta kibazo u Rwanda rufitanye n’Ububirigi, ko umubano wabo wifashe neza.

Hagati aho, nyuma y’Uko SN Brussels itangarije ko ihagaritse ingendo zayo mu Rwanda, abagenzi bategaga iriya ndege baheze mu gihirahiro. Indege ya SN Brussels ni yo yonyine yatwaraga abagenzi ibavanye mu Rwanda ibajyanye I burayi mu gihe gito.

Ihagarika ry’indege ya SN Brussels rishobobora kandi gutuma umubano w’u Rwanda n’ububirigi usubira inyuma.

XS
SM
MD
LG