Uko wahagera

Abagande Baba Mu Rwanda Ntibashoboye Gutora Perezida Wabo


Kuri uyu wa kane, tariki ya 23 Gashyantare 2006, abaturage bujuje imyaka yo gutora mu gihugu cya Uganda bazindutse batora umukuru w’igihugu cyabo.

Kubera ayo matora , Leta y’u Rwanda yari yafashe icyemezo cyo gufunga umupaka wayo n’igihugu cya Uganda guhera saa kumi n’ebyiri za mu gitondo zo ku itariki ya 22 Gashyantare 2006 kugeza tariki ya 23 Gashyantare 2006 amatora arangiye.

Icyemezo cyo gufunga umupaka cyatumye Abagande bamwe na bamwe baba mu Rwanda batabasha kujya gutorera mu gihugu cyabo cya Uganda. Bari bafite icyizere ariko ko ambassade ya Uganda iri i Kigali izaborohereza, bakahatorera.

Ku munsi w’itora Abagande batashoboye kujya gutorera iwabo babyukiye kuri ambassade yabo i Kigali, bizeye kuzuza inshingano yabo yo gutora nk’abenegihugu ba Uganda. Baratunguwe iyo ambassade ibatangarije ko gutorera kuri ambasade bidashoboka.

Umwe muri abo witwa John yatangarije Ijwi ry’Amerika ko bababajwe no kutitorera uzayobora igihugu cya Uganda mu myaka iri imbere. Yongeyeho ko, ibyo ari byo byose, hari umwe mu bakandida wahagiriye igihombo bitewe n’Abagande batashoboye kujya iwabo gutorerayo.

Twashatse kumenya niba bari bazi imigabo n’imigambi ya buri mukandida wiyamamazaga, badutangariza ko, n’ubwo bari bari mu Rwanda, babikurikiraniye hafi, buri wese akaba yari azi uwo yari guhitamo bitewe n’ibyo yasezeranije Abagande.

Abo Bagande basabye ko ubutaha na bo batazongera kuvutswa uburenganzira bwo kwishyiriraho abayobozi, cyane cyane nko ku bijyanye n’amatora y’umukuru w’igihugu.

XS
SM
MD
LG