Uko wahagera

CAN y’Ingimbi Izabera Mu Rwanda Muri 2009


Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika,CAF, ryemeje ko imikino y’ingimbi y’umupira w’amaguru mu rwego rw’Afurika, CAN y’abato, izabera mu Rwanda mu mwaka w’i 2009.

U Rwanda rwari mu bihugu bihatanira kwakira iyo mikino, ndetse runafite icyizere cyo kuzemererwa bitewe ni uko Umunyamabanga wa Komite Nshingabikorwa muri CAN, Selestini Musabyimana, ari Umunyawanda.

Icyifuzo cy’u Rwanda cyo kuzakira CAN y’abato mu w’i 2009 cyemejwe k’umugaragaro nyuma y’umukino wa nyuma m’igikombe cy’Afurika cy’umupira w’amaguru mu bakuru, wabaye ku wa gatanu tariki ya 10 Gashyantare 2006, i Cairo mu Misiri.

Bizaba bibaye ubwa mbere mu mateka y’u Rwanda rwakira imikino ihuje Afurika yose. Mu Rwanda hari hasanzwe habera gusa imikino mu rwego rw’uturere tw’Afurika.

Mu rwego rwo kuzitegura neza CAN y’abato yo mu w’i 2009, Minisiteri ifite imikino mu nshingano zayo irateganya gusana ibibuga by’umupira w’amaguru bya Stade Amahoro i Remera na Stade Régional i Kigali, ndetse n’ibibuga bya Stade Umuganda ku Gisenyi, Stade Huye i Butare na Stade y’i Gitarama.

Ku bigomba gukorwa kandi harimo kubaka andi ma hoteli mashya azafasha m’ukwakira ibihugu bizitabira CAN y’abato mu w’i 2009 kubera ko bimaze kugaragara ko amacumbi ahari adahagije.

U Rwanda nirutegura neza CAN y’abato yo mu w’i 2009 bishobora kuzaruhesha n’amahirwe yo kwakira CAN y’ibihugu mu bakuru yo mu mwaka w’i 2012.

XS
SM
MD
LG