Uko wahagera

Ikibazo cy'Ibicanwa Mu Rwanda Ni Ingorabahizi


Mu Rwanda kubona icyo gucana muri iki gihe ntibyoroshye kubera ko ibicanwa bisigaye bihenda cyane . Ubu ibicanwa basigaye babyita Amadolari.

Izamuka ry’ibiciro by’ibicanwa, cyane cyane amakara, k’uburyo butunguranye, biturutse k’ugufata ingamba zikarishye zo kubuza abaturage gutema amashyamba batwika amakara, mu rwego rwo kurinda ibidukikije. Ibyo rero biteye ikibazo abaturage basanzwe bataka ko ubukene bubugarije.

Umufuka w’amakara waguraga amafaranga 3500 y’Amanyarwanda, ni ukuvuga Amadolari y’Amanyamerika 6.5 wageze ku mafaranga 5500 y’Amanyarwanda, ni ukuvuga Amadolari 10.

Abacuruza amakara mu mujyi wa Kigali, barimo Nibagwire, batangarije Ijwi ry’Amerika ko imodoka zabazaniraga amakara ziyavanye za Gikongoro zitakibona uko ziyazana kubera ko mu nzira basigaye bazifata, bakazica amafaranga menshi. Ibyo na byo byatewe ni uko gutema ibiti bisigaye bizira.

Mugenzi we Zoena yongereyeho ko ingaruka z’izamuka ry’amakara zageze cyane ku baturage batifashije, bamenyereye kugura amakara mu kadobo cyangwa ku mufungo kubera ko batabona amafaranga aguze umufuka. Byongeye kandi ntaho babona inkwi.

Minisiteri ifite ibidukikije mu nshingano zayo, ivuga ko ifite gahunda yo kwegereza abaturage ibicanwa bya nyiramugengeri ziboneka mu bishanga bimwe byo mu Rwanda kubera ko byo bitonona ibidukikije.

Abaturage ubu baribaza igihe iyo nyiramugengeri izabagereraho kubera ko uko bukeye niko ibiciro by’amakara akoreshwa cyane n’abaturage bo mu mijyi biba byazamutse.

Usibye izamuka ry’ibicanwa, abaturage bo mu mujyi wa Kigali twaganiriye badutangarije ko muri rusange ubuzima burimo kugenda burushaho guhenda cyane muri uwo mujyi , ngo amaherezo bazawusigira abifite.

XS
SM
MD
LG