Uko wahagera

Mu Rwanda Inyama Zirya Umugabo Zigasiba Undi


Mu Rwanda ikibazo cy’indwara y’uburenge mu matungo, cyane cyane inka, mu cyahoze ari intara y’Umutara, cyatumye inyama zihenda. Ubu inyama ziraribwa n’uwifite kubera ibiciro byazo byazamutse.

Ijwi ry’Amerika ryanyarukiye ku ibagiro rikuru rya Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali kureba uko ikibazo cyifashe.

Ukigera aho bacururiza inyama Nyabugogo, ubona ko nta baguzi bahari. Usanganirwa n’abacuruzi bazo bakubaza niba ugura, kandi buri wese akakumvisha ko afite inyama nziza, zaba iz’imvange cyangwa inyama z’amaroti. Ndetse bigera n’ubwo abo bacuruzi barwana bapfa abaguzi.

Abacuruzi b’aho Nyabugogo barimo uwitwa Kamuzinzi na Mugabo batangarije Ijwi ry’Amerika ko ubu hari akato k’uburenge mu cyahoze ari intara y’Umutara kandi ariho haturukaga inka nyinshi. Inka zibagwa ubu ziva mu ntara y’Amajyepfo mu cyahoze ari Gitarama.

Ku kibazo cy’uburenge mu cyahoze ari Umutara hiyongeraho ikibazo cyo kubura abaguzi. Inka babagishije ngo bayicuruza mu gihe cy’iminsi ibiri k’uwabonye abaguzi, kandi inyama ziraye ni ko zigenda zitakaza ibiro n’uburyohe.

Umwe mu bacuruzi b’aho nyabugogo, Mukamunana, avuga ko inyama zisigaye ari iz’abakungu. Yongeraho ko ubu ari bwo zajya zaba imbonekarimwe. Kimwe n’abagenzi be bose bahurira ku kibazo cy’uburenge ndetse no mu mufuka w’abaguzi hifashe nabi, umuguzi w’inyama uje abagana bamwakira nk’amata y’abashyitsi.

M’umujyi wa Kigali igiciro cy’inyama z’inka zikunze kuribwa n’abantu benshi ni Amafaranga 1200, ni ukuvuga hafi Amadolari y’Abanyamerika 2.5, ku kilo kimwe cy’inyama z’imvange, ndetse n’amafaranga 1500, ni ukuvuga Amadolari y’Abanyamerika 3 ku kilo kimwe cy’amaroti.

Abenshi muri abo bacuruzi basanga gucuruza inyama ubu ari ukwanga kwirirwa mu rugo nta cyo bakora, kugirango bagumane aderesi.

Ubu abakunzi b’agatukura amerwe bayasubije mu isaho, bakaba bategereje ko ikibazo cy’uburenge m’Umutara cyakemuka, kandi n’ibihe bikababera byiza.

XS
SM
MD
LG