Uyu munsi turatumikira:
Umuryango wa Myasiro Emmanuel utuye mu ntara ya Butare, akarere ka Maraba, umurenge wa Gihindamuyaga, akagari ka Rugango; Mubwene utuye mu karere ka Rukondo, umurenge wa Gikoni, intara ya Gikongoro n’umuryango wa Nzaramba Jean Damascene utaravuze aho ubarizwa muri iki gihe, Ngilishyanga Jean Pierre utuye mu ntara ya Gisenyi, akarere ka Gasiza, umurenge wa Rambura, akagari ka Riganiza; umuryango wa Mabunda Jean Baptiste utuye mu ntara ya Kigali ngali, akarere ka Gasabo, umurenge wa Gicaca ya 1, akagari ka Gakenyeri na Andereya Minani utuye muri Tare ya II, akarere ka Mudasomwa, intara ya Gikongoro, Mukangoga Appolinaire ubarizwa mu karere ka Mudasomwa, akagali ka Shaba, umurenge wa Bisonga, intara ya Gikongoro; umuryango wa Rwakagabo Gervais utuye mu karere ka Buliza, ahahoze ari muri komine ya Mugambazi, umurenge wa Ntarabana na Nsengiyumva Placide utuye I Kabgayi ho mumujyi wa Gitarama.
1. Duhere ku butumwa bw’umuryango wa Myasiro Emmanuel utuye mu ntara ya Butare, akarere ka Maraba, umurenge wa Gihindamuyaga, akagari ka Rugango urarangisha Nsaguye Jean wavuye mu Rwanda mu w’1994, akaba yaragiye yerekeza iyo mu cyahoze cyitwa Zayire. Uwo muryango urakomeza ubutumwa bwawo umumenyesha ko Ntahonkiriye Joseph na Karekezi Ildephonse baraho kandi bakaba bari kumwe na bashiki babo. Ngo abaye akiriho kandi akaba yumvise iri tangazo yakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ngo n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi uwo Nsaguye Jean kubimumenyesha.
2. Dukurikijeho ubutumwa bwa Mubwene utuye mu karere ka Rukondo, umurenge wa Gikoni, intara ya Gikongoro ararangisha uwitwa Nkurinziza aho yaba ari hose. Mubwene arakomeza ubutumwa bwe amusaba ko niba akiriho kandi akaba yumvise iri tangazo yakwihutira kumumenyesha amakuru ye n’aho yaba aherereye muri iki gihe. Mubwene aboneyeho kandi kumumenyesha ko umubyeyi we Feresiyani hamwe na nyirasenge Venansiya ko batahutse bakaba barageze mu Rwanda amahoro. Ngo n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo amuzi yabimumenyesha.
3. Tugeze ku butumwa bw’umuryango wa Nzaramba Jean Damascene utaravuze aho ubarizwa muri iki gihe, urarangisha umuhungu wabo Twagilimana Palatin wari mu gihugu cyahoze cyitwa Zayire, ubu akaba ari Repubulika iharanira demokarasi ya Congo. Uwo muryango urakomeza ubutumwa bwawo umumenyesha ko bose mu rugo baraho kandi ko mushiki we Uwera Devota babanaga mu nkambi ya Nyamiragwe yageze mu rugo amahoro kandi ubu akaba yarasatse. Ngo barumuna be ubu barangije kwiga amashuri yisumbuye. Ngo abishoboye yabamenyesha amakuru ye n’aho aherereye yifashishije radiyo Mudatenguha Ijwi ry’Amerika cyangwa akabahamagara kuri nimero za telephone zikurikira. Izo nimero ni 08593191.
4. Dukomereje rero ku butumwa bwa Ngilishyanga Jean Pierre utuye mu ntara ya Gisenyi, akarere ka Gasiza, umurenge wa Rambura, akagari ka Riganiza aramenyesha umukobwa we Ilivuzimana Constantine na Ganimana Joiyeux ko se akiriho kandi ko akeneye kumenya amakauru ye n’aho yaba aherereye muri iki gihe. Ngo babishoboye bamuhamagara kuri nimero za telephone zikurikira. Izo nimero akaba ari 08300720 cyangwa 08504036.
5. Dukurikijeho ubutumwa bwa’umuryango wa Mabunda Jean Baptiste utuye mu ntara ya Kigali ngali, akarere ka Gasabo, umurenge wa Gicaca ya 1, akagari ka Gakenyeri ararangisha umwana wabo Tengayire Marie Louise baburanye mu ntambara yo muri 94. Ngo amakuru aheruka n’uko yashoboraga kuba ari mu nkambi ya Gatare, nyuma bakaza kumubwira ko ari mu gihugu cya Zambiya. Uwo muryango urarangiza ubutumwa bwawo usaba umugiraneza wese waba yumuvise iri tangazo azi amakuru ya Tengayire kubimumenyesha. Ngo asabwe kandi kwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro.
6. Tugeze ku butumwa bwa Andereya Minani utuye muri Tare ya II, akarere ka Mudasomwa, intara ya Gikongoro aramenyesha Sibomana Aloys wagiye ahunze intambara yo muri 94, ubu akaba ashobora kuba abarizwa muri Congo-Brazzaville ko ubutumwa yamwoherereye yabubonye. Minani arakomeza ubutumwa bwe amusaba kwihutirara gutahuka akimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Minani ararangiza ubutumwa bwe amenyesha uwo Sibomana ko Alphonse na Ildephonse bari kumwe muri Zaire ubu batahutse bakaba barageze mu Rwanda amahoro.
Twibutse abifuza kutwandikira aderesi zacu: VOA Africa Division, Kirundi -Kinyarwanda Service, 330 Independence Avenue SW, Washington DC 20237, USA. Abashaka kutwandikira bakoresheje uburyo bwa internet aderesi ya e-mail yacu ni central-africa@voanews.com Fax yacu yo ni (202) 260-2579.
7. Dukomereje ku butumwa bwa Mukangoga Appolinaire ubarizwa mu karere ka Mudasomwa, akagali ka Shaba, umurenge wa Bisonga, intara ya Gikongoro ararangisha mukuru we Musabyeyezu wabuze mu ntambara yo muri 94. Mukangoga arakomeza ubutumwa bwe amusaba ko niba akiriho kandi akaba yumvise iri tangazo yakoresha uko ashoboye akabamenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe. Mukangoga ararangiza ubutumwa bwe amumenyesha ko Mujawamaliya Suzana akiriho kandi akaba ari amahoro.
8. Tugeze ku butumwa bw’umuryango wa Rwakagabo Gervais utuye mu karere ka Buliza, ahahoze ari muri komine ya Mugambazi, umurenge wa Ntarabana ararangisha umwana we witwa Biziyaremye Telesphore ubarizwa mu gihugu cya Congo-Brazzaville, ahitwa Malanda, quartier Moukongo, 119 rue, Moukondo Texeco. Uwo muryango uboneyeho kandi kumumenyesha ko amabaruwa yohereje yose yabagezeho. Ngo Mukamana, Rugwiza na Madamu ndetse n’abana na se Rwakagabo bose baraho kandi baramutashya cyane kandi baramusaba kwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro.
9. Uyu munsi tugiye gusozereza ku butumwa bwa Nsengiyumva Placide utuye I Kabgayi ho mumujyi wa Gitarama, ararangisha mukuru we Nsengiyumva Desire. Nsingiyumva Placide arakomeza ubutumwa bwe amusaba ko akimara kumva iri tangazo yamumenyesha amakuru ye n’aho ahererye muri iki gihe. Ngo ashobora kumuhamagara kuri nimero za telephone zikurikira. Izo nimero ni 25008878563 cyangwa 25008852842 cyangwa 25008511675. Ngo ashobora kandi kwandika akoresheje uburyo bwa internet kuri aderesi ya email ikurikira. Iyo aderesi ni monaco2k2005@yahoo.fr cyangwa placideus007@yahoo.fr