Uko wahagera

Inzara Irabica Mu Turere Tumwe na Tumwe tw'Urwanda


Mu Rwanda haravugwa ikibazo cy’inzara mu cyahoze ari intara ya Butare ndetse no mu cyahoze ari intara ya Kibungo, kandi n’abaturage basigaye ntibabona ibiribwa bihagije.

Umuturage umwe kuri babiri mu cyahoze ari Butare arashonje!

Ijwi ry’Amerika ryanyarukiye mu cyahoze ari intara ya Butare kureba uko ikibazo cy’inzara cyifashe muri ako gace, ubu kabarirwa mu ntara y’amajyepfo. Abaturage barenga ibihumb 300 ku baturage barenga gato ibihumbi 700 batuye aho barashonje.

Kugeza ubu uduce dufite ikibazo cyane cy’inzara ni uduhana imbibi n’igihugu cy’u Burundi, mu cyahoze ari akarere ka Nyakizu, Kibingo, Mugombwa, Nyamure na Gikonko. Aha ho usanga abaturage bashaka guhungira i Burundi mu gihe n’i Burundi bicika, abaho na bo basuhukira mu Rwanda.

Muri rusange inzara irigaragaza cyane mu cyahoze ari intara ya Butare yose. Ikibazo nyamukuru cy’iyo nzara ni izuba ryacanye cyane kuva impeshyi yatangira kugeza ubu. Umuhindo w’ibishyimbo ukaba waraphubye. Umusarurro wagabanutseho 80% , hakaba hai n’aho abaturage batigeze bagera mu murima. Ipfuba ry’umuhindo rikaba rica amarenga y’uko mu mezi aza ikibazo cy’ibiribwa kizaba gikaze cyane.

Mu cyahoze ari intara ya Butare ikibazo cy’izara kikaba kigaragaza cyane no mu masoko aho abaguzi baruta ibigurishwa. Ibiciro na byo bikaba byarazamutse.

Mu cyahoze ari intara ya Kibungo abaturage batangiye gusuhuka!

Ikibazo cy’inzara mu Rwanda kiravugwa kandi mu cyahoze ari intara ya Kibungo,mu twahoze ari uturere twa Cyarubare, Rukira, Nyarubuye n’uduce twa Rusumo, aho abatuage batangiye gusuhuka. Aho izuba ryabaye ryinshi cyane bituma abaturage batagira icyo basarura. Umusaruro wagabanutseho kimwe cya kabiri. Abo icyo kibazo cy’amapfa cyakozeho cyane ni abaturage batitabiriye guhunika.

Hagati aho harateganywa kwitabaza abaterankunga. Mu rwego rwo kwanga gutera abaturage ubunebwe inkunga niboneka izatangwa nk’ibihembo by’umurimo, ibi bita “food for work”. Hazaba ibikorwa byo kurwanya isuri no gukora imihanda.

Icyakora iyo umuntu arebye inzuzi, imigezi n’ibiyaga u Rwanda rufite, ntiyakwemera ko mu Rwanda hashobora kuba ikibazo cy’inzara. Birakwiye ko hakwigwa uburyo iyo migezi yakoreshwa m’ubuhinzi, aho guhora hategerejwe imvura.

XS
SM
MD
LG