Uko wahagera

Gusana Inzu y'Abadepite mu Rwanda Ntibivugwaho Rumwe


Inzu y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, umutwe w’Abadepite igiye gusanwa. Iyo nzu yangijwe n’intambara y’itsembabwoko n’itsembatsemba muri 1994.

FPR imaze gufata ubutegetsi, nyuma yo guhagarika genocide yo muri 1994, yagerageje gusana ibyangijwe n’intambara. Inzu y’Iinteko Ishinga Amategeko kugeza ubu ariko yo yari itarasanwa. Gutinda gusanwa byatewe ni uko bamwe mu ntumwa za rubanda bafite amasosiyeti y’ubwubatsi bihishe inyuma barwaniraga iryo soko.

Inkuta z’inzu y’Inteko Ishinga Amategeko zigaragaraho imyobo y’ibisasu byaraswaga ku ngabo za FPR 600 zabaga muri iyo nzu i Kigali mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano y’Arusha . Kubera iyo mpamvu, abaturage bifuza ko yarekwa gusanwa, igasigara ari urwibutso cyangwa ikitegererezo cy’intambara yabaye muri 1994.

Ibyifuzo bijyanye n’icyo iyo nzu yagirwa cyangwa yakorerwa biratangwa mu gihe isoko ryo kuyisana ryo ryarangije gutangwa, n’amafaranga azayitangwaho akaba yararangije kwemezwa.

Imirimo yo gusana inzu y’inteko ishinga amategeko nimara kurangira, umutwe wa Sénat na wo uzakorera muri iyo nzu.

XS
SM
MD
LG