Uko wahagera

Miss France 2000 Arimo Gusura Urwanda


Umukobwa wabaye uwa mbere mu bwiza mu gihugu cy’ubufaransa mu mwaka w’ 2000, ari kugenderera igihugu cy’u Rwanda.

Umunyaburanga Sonia Rolland yageze mu gihugu cy’u Rwanda mu rwego rwo gutangiza umushinga witwa « Maicha Africa ». Nk’uko mu Kinyarwanda baca umugani ngo ijya kurisha ihera ku rugo, Sonia umushinga we azawutangirira mu gihugu cy’u Rwanda witwa « Maicha Rwanda ».

Muri urwo rwego Sonia yashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ikigo cyakira abana batishoboye i Kibagabaga mu Karere ka Kacyiru mu mujyi wa Kigali. Muri icyo kigo abana bazajya banahigishirizwa imyuga itandukanye, ndetse banahabwe ubumenyi busanzwe bwo mu ishuri.

Ntibitangaje kuba Sonia atangirije uriya mushinga we mu Rwanda kuko umwe mu babyeyi be ari Umunyarwandakazi, ndetse na we ubwe akaba yaravukiye mu Rwanda muri 1981. Sonia avuga ko kuva kera yatekereje icyo yamarira abana batishoboye bo mu Rwanda, bikaba ari muri urwo rwego agiye kubaka kiriya kigo.

Uwo mwari, uretse kuba yarabaye Miss France 2000, akaba ubu asigaye anakina n’amafilimi ya sinema, yatangarije abanyamakuru ko uriya mushinga agiye gutangiriza mu Rwanda ari uwe ku giti cye kandi ko nta nkunga y’indi. Ariko ngo afite icyizere ko Leta y’u Rwanda izabimufashamo. Uyu mushinga ngo awumaranye imyaka itatu.

Mu minsi azamara mu Rwanda, Sonia azanasura ahantu hatandukanye, harimo Urwibutso rwa Genoside ku Gisozi, abagore bacuruza mu buryo butemewe bazwi ku izina rya marathon, pariki y’ibirunga yo mu Ruhengeri agiye kwirebera ingagi, Urukari rw’i Nyabisindu, inzu ndangamurage y’u Rwanda i Butare. Azanaganira kandi n’abantu batandukanye.

By’umwihariko Sonia yemereye abanya Ruhengeri ko azagaruka kubasura birambuye mu kwa gatanu umwaka w’i 2006. Ibi rero ntibitangaje kuko mu Kinyarwanda bavuga ko amazi ashyuha ntiyibagirwe iwabo wa mbeho. Murii iriya Ntara ya Ruhengeri ni ho nyina umubyara avuka.

Mu rugendo rwe mu Rwanda, Sonia aherekejwe n’ababyeyi be ndetse n’abanyamakuru bavanye mu gihugu cy’Ubufaransa. Biteganijwe ko urugendo rwe mu Rwanda ruzarangira ku itariki 22 Ukuboza 2005.


XS
SM
MD
LG