Uko wahagera

MONUC na FARDC Birimo Kwirukana Inyeshyamba muri Pariki y'Ibirunga


Kuva tariki ya 31 Ukwakira 2005 ni bwo burende n’indege za kajugujugu za MONUC byateye muri Parike ya Virunga bigamije kwirukana imitwe yitwaje intwaro yari yahawe integuza kugeza tariki ya 24 Ukwakira muri uyu mwaka. Ingabo za MONUC 300 n’iza Congo, FARDC, zigera ku bihumbi bibiri ni zo zakoze icyo gikorwa.

Ku munsi w’ejo abarwanyi b’Abanyecongo-Mayimayi barenga 200 bari bamaze kwishyikiriza umutwe wa MONU n’ingabo za Congo, mu gihe aba FDLR batararenga 20. Nta muntu n’umwe wakomeretse cyangwa ngo apfire muri icyo gikorwa.

Igiteye urujijo ni uko mu bafashwe bavuga ko bari mu mutwe wa FDLR harimo abavuga Icyongereza n’Igiswayire cyo mu muri Afurika y’uburasirazuba.
Ubusanzwe aba FDLR bavuga Ikinyarwanda cyangwa rumwe mu ndimi z’Abanyecongo bize nyuma y’igihe kirenga imyaka 10 babana na bo.

Umwe muri bo, Bwana Murindi Sami, yadusobanuriye ko impamvu akoresha Icyongereza n’Igiswayire kitari icya Congo ngo ari uko iwabo bamaze igihe kirekire barahungiye Uganda, ariko ko ari Abanyecongo. Avuga ko yifuza kwinjizwa mu gisirikare cya Congo, agafatanya n’abandi kugarura amahoro.

Nkuko bigaragara, imitwe yitwaje intwaro, uw’Abanyarwanda, FDLR, n'uwo Abanyecongo, Mayimayi, iyobowe n’uwo bita Komanda Jackson, iragenda igana iburengerazuba. Ibyo bigaragazwa n’utuyira tuboneka muri Parike ya Virunga uri muri kajugujugu.

Ikindi kigaragara ni uko abo barwanyi basa n’aho bari baratangiye gutwika hamwe muri ayo mashyamba, bigaragara ko bateganyaga kwimuka ariko bakaguma muri iyo Parike. Kuri uyu wa gatatu ingabo z’umuryango w’abibumye MONUC zatangaje ko iyo mitwe igenda yerekeza ahitwa Pinga, muri teritwari ya Walikale.

Muri Kivu y’Amajyaruguru na none, ahegereye Butembo, mu birometero 40 ugana mu majyaruguru y’uwo mujyi, ingabo za Congo n’Abamayimayi zakozanyijeho ubwo zashakaga kubambura intwaro. Nk’uko bitangazwa n’akarere ka gisirikare ka 8,
ingabo za Congo ngo zapfushije abasirikare 2, naho ku ruhande rw'/Abamayimayi hapfa 32.

Nk'uko twabitangarijwe n’umuvugizi w’igisirikare cya MONUC, Lieutenant Colonel Prevendier, icyo gikorwa ngo kigamije kwirukana burundu imitwe yitwaje intwaro muri iyo Parike. Ngo hazakoreshwa uburyo bw’amahoro, keretse bibaye ngombwa ko batabara abaturage bari mu kaga. Umutwe wo gutabara abaturage bise “Force d'Intervention” warateganijwe.

Parike ya Virunga ikikije ibirunga bihuza ibihugu bitatu, ari byo u Rwanda, Uganda na Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo. Kuba imitwe yitwaje intwaro ivuyemo igana mu gihugu hagati bishobora guhagarika urwitwazo rw’u Rwanda na Uganda ku bijyanye no guhungabanya umutekano w’ibyo bihugu.

Abitwaje ibirwanisho bagomba gukurwa muri iriya Parike baragera ku bihumbi 3, mu gihe muri Kivu y'Amajyaruguru hakekwa abagera ku bihumbi 10.

XS
SM
MD
LG