Uko wahagera

LDGL Iramagana Abashaka Ubutegetsi ku Ngufu


Nyuma y’aho umutwe mushya wa poritike na gisirikare Rassamblement du Peuple Rwandais - RPR- utangarije ishyirwaho ryawo, LDGL iramagana igitekerezo cyawo cyo gukoresha ingufu m’ugushaka kugera ku butegetsi ikoresheje ingabo zawo, ARPR-Inkeragutabara.

Mu itangazo LDGL yashyize ahagaragara irasanga buri Munyarwanda wese afite uburenganzira ku giti cye cyangwa afatanije na bagenzi be bwo gushinga umutwe wa politike bagamije kugera ku butegetsi. LDGL ariko iramagana gukoresha ubwo burenganzira hakoreshejwe intambara yo kurwanya Leta yashyizweho n’abaturage.

Cyakora LDGL iranibutsa ko ishingwa rya ririya shyaka ryerekana ingaruka z’ubwisanzure budahagije n’urubuga ruto rwa politike bigaragara mu Rwanda. LDGL yahise iboneraho umwanya wo kwibutsa Guverinoma kongera urubuga rw’ubwisanzure mubya politike, ikirinda gutoteza cyangwa gufunga abacyekwaho kutavuga rumwe na yo.

Muri iryo tangazo LDGL irongera gusaba ibihugu byose byo mu karere k’ibiyaga bigari kwirinda guha inkunga iyo ari yo yose imitwe yitwaje intwaro yashaka guhungabanya umutekano w’ibihugu baturanye.

Twababwira ko mu Rwanda ifungwa rya Pasiteri Bizimungu wahoze ari Perezida wa Repubulika nyuma y'uko ashinga ishyaka PDR-Ubuyanja ritavuga rumwe n'ubutegetsi, byatumye abanyepolitike benshi batinya kwisanzura. Bamwe mu bagaragaje ibikorwa byo kwinjira muri politike itavuga rumwe n’ubutegetsi bagiye bashinjwa ingengabitekerezo ya genoside.

XS
SM
MD
LG