Uko wahagera

Indaya zo ku Gisenyi ngo Ntaho Urupfu rwa SIDA Rutaniye n'urwo Inzara


“Jyewe iyo umugabo aje akambwira ngo sinkoresha kapote, ndeba ukuntu abana banjye 2 n’abavandimwe banjye bagiye kwicwa n’inzara ngahita nemera, ubwo akampa 1500. Dushobora no kuba tumaze iminsi ibiri tutarya. Uwakubwiye ko urupfu rwa SIDA n’urwo inzara bitandukanye ni nde ? ”

Ayo ni amagambo y’imwe mu ndaya zo ku Gisenyi ifite imyaka 19. Yatangiye umwuga w’uburaya afite imyaka 16, amaze gupfusha ababyeyi bombi.

Mugenzi we ufite imyaka 17 na we ari mu bahuye n’izo ngorane. Atunze abavandimwe be baba mu cyaro. Aza mu mugi wa Gisenyi yazanywe n’indaya ikuze imubwira ko ije kumuha akazi ko gukora mu rugo. Amaze kugera iwe ngo uwo mukecuru ngo yatangiye kumucuruza afite imyaka 14, amaze gutwara inda aramwirukana, atangira kwicuruza ngo abone aho azabyarira n’uko yakomeza gutunga barumuna be.

Ubwo twamusuraga aho acumbitse twasanze amaze icyumeru abyaye umwana wa kabiri, asiga uruhinja akajya gushaka umugabo. Yadutangarije ko yamaze kumenya ko yanduye agakoko ka SIDA ariko ko bitamubuza gukomeza kwanduza abandi kuko ngo na bo usanga nta bwoba bafite bwa SIDA. Icyo yifuza ngo ni uko yabona icyo akora agahagarika gukomeza kwanduza abandi.

Abo bakobwa baba mu tuzu tw’ibyondo tungana urwara bakodesha ibihumbi bitatu by’Amanyarwanda ku kwezi. Rimwe na rimwe habamo abarenze umwe, ndetse n’abana babo.

Twababajije impamvu badashakisha uburyo bwo kwirinda kubyara badusubiza ko bitabashobokera kuko abagabo benshi bicuruzaho batemera gukoresha agakingirizo. Impamvu badakoresha imiti ngo ni uko ibatera isereri iyo bayinyweye badafite icyo kurya. Ubundi buryo butabagiraho ingaruka cyane, nko gukoresha sitereri -sterilet -, agapira bashyira mu nda ibyara, cyangwa gukoresha norupula, agapira ko mu kaboko ngo birahenze cyane, ntibabona ubushobozi bwo kubikora. Ngo bahitamo rero kwibyarira.

Abenshi muri abo bakobwa bakora umwuga w’uburaya ahanini bishora mu buraya kubera ubukene buturuka k’ubupfubyi, ukutabona uburenganzira k’umutungo m’umuryango, cyangwa se gucibwa bitewe no kugira ibyago byo gutwara inda y’indaro.

Na none kuba umugi wa Gisenyi na wegereye uwa Goma urimo ingabo z’Umuryango w’Abibumbye n’imiryango mpuzamahanga ikora mu bikorwa by’uburenganzira bw’ikiremwa-muntu n’ubutabazi biri mu bituma abakobwa bategera amakiriro m’ukwicuruza. Indi mpamvu ni uko iyo migi yuzuyemo abacuruzi benshi n’urujya n’uruza rwa ba mukerarugendo. Abo bose ni bamwe mu bakiriya babo.

Izo ndaya za Gisenyi zibumbiye mu ishyirahamwe rigizwe n’abantu bagera kuri 236. Abenshi muri bo ni abana bari munsi y’imyaka 18. Madamu Umutesi Oliva wagize igitekerezo cyo gushyiraho iryo shyirahamwe rihuriwemo n’abagore babyariye iwabo ndetse n’abakora umwuga w’uburaya asobanura ko 80% b’abarigize basanze bose baranduye SIDA. Mu mwaka ushize bari 184 ariko 20 muri bo ngo baje kwicwa na SIDA. N’ubwo bahabwa imiti igabanya ubukana bwa SIDA bakanavuzwa, abo bagore n’abakobwa bakora umwuga w’uburaya bakunze guhura n’ingorane zo kunanirwa imiti, bigatuma bayihagarika. Abenshi mu bapfuye ngo ni cyo cyabahitanye.

Iryo shyirahamwe ngo ryari rigamije gukangurira abo bakobwa cyane cyane abana muribo guhindura imyitwarire, no kubigisha ibijyanye na sida no gukora
uturimo tubyara inyungu duciriritse. Intego y’ibanze ngo yari uguhagarika abana bakiri bato bakomeza kujya mu mwuga w’uburaya.

Kugeza ubu imishinga yageragejwe ntiyageze icyo igeraho kubera amafaranga adahagije ataratumaga bashobora kuriha imisoro ihanitse ngo babashe no
gukora. Bagerageje gukora resitora nayo iza gufunga bitewe no kutamenya ibijyanye no gucunga neza umutungo. Nyuma yaho baje kuyigurisha bamwe muribo bahaba udufaranga duke two gukora imishinga y’ubucuruzi buciriritse. Utwo dufaranga ngo ntitwashoboye kubarihira imisoro no kurangura bamwe muri bo bamburwa ibicuruzwa byabo na local defense, abasivile bahawe ububasha bwo gucunga umutekano.

Ubu ishyirahamwe ry’abakobwa babyariye mu rugo n’abakora umwuga w’uburaya rifite undi mushinga wo gushyiraho icyuma gisya n’ubworozi bw’inka za kijyambere. Bategereje kubona abaterankunga. Cyakora ngo bamaze guhabwa ikizere.



XS
SM
MD
LG