Uko wahagera

AMATANGAZO 10 09 2005


Uyu munsi turatumikira:

Rwishema Jean de Dieu utuye ku Kicukiro, intara y’umujyi wa Kigali; Musabyemaliya Laurence utaravuze aho aherereye muri iki gihe na Uwayezu Anatole utuye I Dakar ho mu gihugu cya Senegal, Mudaheranwa Fulgence utuye mu karere k’Itabire, umurenge wa Kigoma, akagari ka Kayonga; umuryango wa Sendegeya na Mukantagara Marigarita ubarizwa mu karere ka Ngenda, umurenge wa Nyarugenge, akagari ka Rushorezo na Madamu Kayirere Berthilde utuye mu karere ka Kaduha, intara ya Gikongoro, Mukana Olive utuye I Sayo, segiteri Burenga, komine Buyoga, perefegituya Byumba; Nzirorera Leonidas wiga mu ishuri rikuru rya KIST mu Rwanda ariko akaba ataravuze neza aho aherereye na Espoir Kobagize ubarizwe kuri aderesi zikurikira. 803 Lena street, Nashville, TN 37208, USA.

1. Duhereye ku butumwa bwa Rwishema Jean de Dieu utuye ku Kicukiro, intara y’umujyi wa Kigali ararangisha Rwandaga Jean Marie Vianney n’umugore we Uwayezu Anne Marie bahungiye mu cyahoze cyitwa Zayire. Rwishema arakomeza ubutumwa bwe abasaba ko bakwihutira gutahuka bakimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Rwishema aboneyeho kandi kumumenyesha ko Niwemukobwa Philomina n’abana, Bagirubwira, Nduwumukiza n’umugore we Jeanne na Bibi ndetse na Claudine bageze mu Rwanda amahoro kandi bakaba bamusuhuza cyane. Ngo n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi abuvuzwe muri iri tangazo yabibamenyesha.

2. Dukurikijeho ubutumwa bwa Musabyemaliya Laurence utaravuze aho aherereye muri iki gihe, ararangisha umugabo we Buterea Gaspard. Arakomeza amusaba ko yakwihutira kubamenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe. Ngo Bizera Patrick, Kayizere Grace, Mubyeyi Marie Ange na Didier bose baraho kandi baramusubuza cyane. Musabyemaliya arakomeza ubutumwa bwe amumenyesha ko batuye I Bukoro, umurenge wa Bukoro, akarere ka Nyaruguru, intara ya Gikongoro. Musabyemaliya akaba arangiza ubutumwa bwe asaba n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo amuzi kubimumenyesha.

3. Tugeze ku butumwa bwa Uwayezu Anatole utuye I Dakar ho mu gihugu cya Senegal ararangisha Senane Fabien ukomoka mu cyahoze cyitwa perefegitura ya Gikongoro, akaba yarahoze akorera Electrogaz yari ku Gihira, intara ya Gisenyi. Aramusaba ko akimara kumva iri tangazo yahitisha itangazo kuri radiyo Mudatenguha Ijwi ry’Amerika cyangwa se kuri BBC Gahuzamiryango. Ngo n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi uwo Minani cyangwa se aho aherereye yabimumenyesha. Uwayezu ararangiza arangisha na Pascal bakundaga kwita Licencie, amusaba ko akimara kumva iri tangazo yamumenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe.

4. Dukomereje rero ku butumwa bwa Mudaheranwa Fulgence utuye mu karere k’Itabire, umurenge wa Kigoma, akagari ka Kayonga ararangisha Mukamugemanyi Anonciata waburanye n’umwana we Mukandayisenga Eliminata, bakaba bari barahungiye mu cyahoze cyitwa Zayire. Mudaheranwa arakomeza amumenyesha ko Munyengabe Fidele bari kumwe we yatahutse akaba yarageze mu Rwanda amahoro. Mudaheranwa ararangiza ubutumwa bwe amusaba ko niba akiriho kandi akaba yumvise iri tangazo yakwihuitira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro.

5. Dukurikijeho ubutumwa bw’umuryango wa Sendegeya na Mukantagara Marigarita ubarizwa mu karere ka Ngenda, umurenge wa Nyarugenge, akagari ka Rushorezo, urarangisha Bonifilida Mukarugira na Dawudi Ayoyigize. Uwo muryango urakomeza ubutumwa bwawo umenyesha abo urangisha ko bawumenyesha amakuru yabo n’aho baba baherereye muri iki gihe. Ngo bashobora kwisunga radiyo Ijwi ryÁmerika bagahitisha itangazo babamenyesha amakuru yabo n’aho baherereye muri iki ighe. Uwo muryango urabamenyesha kandi ko Mulindangabo Maritini yitabye Imana. Ngo bashobora gutahuka bakimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro.

6. Tugeze ku butumwa bwa Madamu Kayirere Berthilde utuye mu karere ka Kaduha, intara ya Gikongoro ararangisha umwana we witwa Ngabonziza Lambert baburaniye mu cyahoze cyitwa Zayire , mu mwaka w’1998, mu nkambi ya Nyakavogo ho muri Bukavu. Kayirere avuga ko amakuru ye yanyuma aheruka yashoboraga kuba ari i Walekale na ho akaba ari mu cyahoze cyitwa Zayire. Kayirebe arakomeza asaba umugiraneza wese waba azi aho uwo mwana aherereye yamumbwira ko umubyeyi we n’abavandimwe be Kabebe na Bebe bamusaba gutahuka akabasanga mu Rwanda. Ngo ashobora kubahamagara kuri nimero za telephone zikurikiara. Izo nimero akaba ari 250-578230 cyangwa akabandikira kuri aderezi zikurikira. Izo aderesi ni Kayirere Belthilde, B.P. 2543 Kigali, Rwanda.

Twibutse abifuza kutwandikira aderesi zacu: VOA Africa Division, Kirundi -Kinyarwanda Service, 330 Independence Avenue SW, Washington DC 20237, USA. Abashaka kutwandikira bakoresheje uburyo bwa internet aderesi ya e-mail yacu ni central-africa@voanews.com cyangwa radiyoyacu@voanews.com Fax yacu yo ni (202) 260-2579.

7. Dukomereje ku butumwa bwa Mukana Olive utuye I Sayo, segiteri Burenga, komine Buyoga, perefegituya Byumba ararangisha Musaza we Karenzi wabaga mu nkambi zo muri Kongo. Aramomeza ubutumwa bwe amusaba ko niba akiriho kandi akaba yumvise iri tangazo yakoresha uko ashoboye akamumenyesha aho aherereye muri iki gihe. Mukamana aramumenyesha ko we n’umugabo we ndetse n’abana ubu batahutse bakaba batuye aho bari batuye mbere y’intambara. Ngo Mbarubukeye na Rutayisere nabo batarahutse kandi bageze i muhira amahoro. Mukana ararangiza ubutumwa bwe amumenyesha ko ababyeyi be baraho kandi ko bamutashya cyane.

8. Dukurikijeho ubutumwa bwa Nzirorera Leonidas wiga mu ishuri rikuru rya KIST mu Rwanda ariko akaba ataravuze neza aho aherereye, arasuhuza Kanyabugoyi bakunda kwita Uwimana, Mbyayingabo, Habyalimana Eliphas, Nkundimana Eliphas, Nkundimana Patrice na Nyirabakobwa Annonciate. Nzirorera arakomeza ubutumwa bwe abasaba kumugezaho amakuru yabo n’aho baherereye muri iki gihe. Ngo bashobora kumuhamagara bakoresheje nimero za telephone zikurikira. Izo nimero ni 250 08658426 cyangwa se bakamwandikira kuri aderesi zikurikira. Izo aderesi ni Nzirorera Leonidas, B.P. 3900, Avenue de l’armee, Kigali, Rwanda. Nzirorera arangiza ubutumwa bwe ashimira abakozi ba radiyo Mudatenguha Ijwi ry’Amerika umurava n’ubwitange bakorana akazi kabo. Arakoze natwe turamushimiye.

9. Uyu munsi tukaba tugiye gusozereza ku butumwa bwa Espoir Kobagize ubarizwe kuri aderesi zikurikira. 803 Lena street, Nashville, TN 37208, USA aratashya inshuti n’abavandimwe bari I Kigali, mu Rwanda. Abo akaba ari umushingantahe Roger Ntakarutimana uri mu gihugu ca Norvege, umushingantahe Mathieu Mbonabuca n’umuryango wiwe bari mu ikambi ry’impunzi rya Mkungwa, ho muri Tanzania, Vianney Nsengiyumva na Desire Ntayiraja bari mu gihugu ca Australia, abapfasoni Maman Fabrice na MAMAN Armelle bari I Bujumbura, mu gihugu c’Uburundi n’umucunda Kagame Emile na we ari I Mkungwa. Espoir akaba akomeza ubutumwa bwe abasaba ko bamumenyesha amakuru ye n’aho baherereye muri iki gihe. Ngo bazifashishe radiyo Mudatenguha Ijwi ry’Amerika. Espoir akaba arangiza ubutumwa bwe asabira abakozi ba radiyo Mudatenguha Ijwi ry’Amerika umugisha uva Ku Mana. Arakoze natwe turabimwifurije.

XS
SM
MD
LG