Uko wahagera

General Habyarimana Yashimbuje Imbunda Ikayi


Mu rugendo mperutse gukorera mu Busuwisi nashoboye kuvugana n’uwahoze ari minisitiri w’ingabo z’u Rwanda, Generali Habyarimana Emmanuel. Twamusanze muri gare ya Geneve taliki ya 20 z’uku kwezi, aho yari ateze gari ya moshi afite amakayi n’ibitabo avuye kuri kaminuza aho yiga.

Generali Habyarimana amaze hafi imyaka ibiri ahunze u Rwanda, amaze gukurwa ku buyobozi bwa minisiteri y’ingabo ntiyahabwa undi mwanya. Amakuru amwe yari amaze iminsi avuga ko yigeze kurabukwa mu karere ka Kivu y’Amajyepfo. Ayo makuru yavugaga ko yaje kwifatanya n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bari mu burasirazuba bwa Congo.

Twagiranye na we ikiganiro kirambuye.

Mwatubwira uko mubayeho mu Busuwisi?

Oh! Mu Busuwisi Hano turiho neza. Nta kibazo dufite. Yego ubuhungiro aba ari ubuhungiro, ntabwo ari nk’iwacu. Ariko igikomeye ni ubuzima. Gusa u Rwanda turacyarutekereza ntitwibagiwe Abanyarwanda. Twizera ko na bo batatwibagiwe.

Ntabwo icyatumye muhunga cyamenyekanye neza. Mwakitubwira niba atari ibanga?

Nta banga ryabayeho. Uribuka ko bavuze ko nagiye mu manama ya za politiki ya MDR, kandi jye ibyo bintu ntari mbizi. Ufashe umuntu w’umujenerali nka jye ukamugerekaho ibintu nka biriya kandi uzi ko umubeshyera, uba ufite ikintu kibi ushaka gukora. Ngira ngo ibyabaye kuri Cyiza na ba Hitimana ni byo byari kumbaho iyo Imana idakinga ukuboko.

Hari principes se waba utarumvikanagaho n’abandi zatumaga baguhimbira ibintu nka biriya?

Principes zanjye zirazwi, na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika azi ko ngendera ku butabera, uburinganire, ngakunda amahoro, nkemeza ko Abanyarwanda bose nta we uruta undi. Ko umuntu wese agomba kugira icyubahiro cye kandi akabaho neza mu mutekano. Iyo rero umuntu ashatse kunyuranya n’ibyo ngibyo, uretse na jye n’undi muntu wese ntiyagombye kubyemera.

Bamwe basanga umujenerali nkawe uba yariyemeje kuzarengera abaturage, iyo ahunze aba abasize he niba yemera ko hari ibibazo? Wumva batakugaya?

Sinzi gusiga abaturage icyo bivuga. Aho kugira ngo ushoze intambara idafite agaciro, cyangwa se ituma abaturage bapfa, ibyiza wajya ku ruhande, bitavuze ko ari ugusiga abaturage. Ahubwo ugakomeza kuvuga uharanira ukuri, kubahiriza amategeko ariko udateje akaduruvayo mu baturage. Naho Abanyarwanda bo ndacyabatekereza.

Ubu se mukora iki muri iki gihe?

Nabonye ko ari byiza kujya mu mashuri ngakomeza nkiga, kuko kwiga ntibigira aho birangirira. Ubu ndi kwiga politiki n’ubukungu.

Byaravuzwe ko mwaba mwaragiye mu burasirazuba bwa Congo gufatanya n’abarwanya ubutegetsi bw’i Kigali. Iyo gahunda mwarayigize?

Ibyo bintu narabisobanuye, ndetse n’Abasuwisi barabikurikiranye basanga umunsi bavuga ko nagaragaye i Bukavu nari kuri universite mu biro bya Recteur. N’ababivugaga kandi bari babizi ko atari byo kuko ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi tubonana.

Nta mugambi rero mufite wo kuba mwakwifatanya na FDLR?

Jye nzifatanya n’Abanyarwanda duharanira ukuri, ubutabera n’umutekano. Naho FDLR mu by’ukuri ntabwo nzi imigambi yayo. Cyakora icyo nzi ni uko na bo ari Abanyarwanda. Ariko aho bari simpazi, sindajya i Congo. N’igihe nari mu Rwanda sinigeze njya i Congo. Sinzi ibyo gufatanya na FDLR aho babikura.

Ese ko na bo bavuga ko baharanira demokarasi, ukuri, amahoro n’ibindi, baramutse bakwiyambaje mwakorana?

Umuntu wese uharanira amahoro, uburinganire bw’Abanyarwanda, ubutabera n’ukuri, yaba ari mu Rwanda cyangwa mu mahanga, yaba umuzungu cyangwa umwirabura, twafatanya.

Hanyuma mwashinze umutwe wa politiki. Ubu uhagaze ute?

Uwo mutwe witwa Inteko y’Igihugu Ubumwe uhagaze neza.

Ntabwo ari bya bindi byo kuvuga ngo ni umutwe wa rubanda nyamwinshi. Ni umutwe ushingiye ku kuri, ubumwe n’uburinganire by’Abanyarwanda, amahoro, no ku mategeko. Ubu abantu benshi barawuyobotse, ari abo mu gihugu no mu mahanga.

Biravugwa ko imitwe ya politiki iri hanze nta ngufu ifite. Ndetse ikaba itanavuga rumwe. Ntibyaba byiza ko mwakorera mu Rwanda?

Kuvuga rumwe sinzi icyo ushaka kuvuga. Nta we uzabuza abantu gutekereza. Twemera icyo bita l’unité dans la diversité. Tukemera ko ibitekerezo byinshi ari byo byiza, tukanemera ko imitwe ya politiki igomba kuba myinshi. Icya ngombwa gusa ni uguharanira ubumwe bw’abatuye igihugu, ubutabera n’amahoro. Twebwe imitwe myinshi nta kibazo tuyibonamo. Kuvuga ko tudakorera mu Rwanda si cyo kibazo. Icya ngombwa ni uguharanira ibyo navuze haruguru. N’iyo waba uri mu gihugu, ariko abaturage ukabagirira nabi, ukabarira ibyabo, nta cyo biba bimaze. Icya ngombwa ni uguharanira ukuri. Ukuri kandi ntiguharanirwa mu Rwanda gusa guharanirwa no ku isi hose.

Wavuga iki kuri option yo gutaha mu Rwanda ku ngufu?

Jye ndi umusirikari. Nize intambara ariko sinyikunda. Intambara ni ikintu gituma abaturage bamererwa nabi. Irasenya. Abakunda intambara ni bo batuma zibaho. Abakunda intambara ni abatuma igihugu kitagendera ku mategeko. Ntabwo nemera ko intambara ari yo ishobora gukemura ibibazo by’uRwanda. Ushaka intambara ni ufata nk’umusirikari wahanwe bizwi n’amategeko, ubundi wagombye kuba atakiri mu gisirikari, ahubwo akazamurwa mu mapeti ngo abe igikoresho.

Muteganya kwiyamamariza umwanya wa perezida wa Repubulika?

Umunyarwanda wese ntacyabimubuza. Icya ngombwa ni uko Abanyarwanda babikwemerera, kandi ukagira icyo ubagezaho utabariye. Ibyo rero bituruka ku Banyarwanda, ntibiva ku muntu ku giti cye.

Ibyo mushinja ubutegetsi bwo mu Rwanda umuntu yavuga ko na mwe mubifitemo uruhare kuko mwafatanyije na bwo imyaka igera ku icumi?

Icyaha cy’umuntu ni gatozi. Nabaye mu ngabo za Habyarimana; ibyo zakoze sinagombaga kubibazwa kuko ntabyemeye. Ababigizemo uruhare bazabibazwa. No mu ngabo ziriho ubu uwakosa agomba kubibazwa. Ariko ntibivuze ko umuntu ahanirwa ibyo undi yakoze. Niba ubutegetsi bushatse gukora nabi ukabubuza bukanga bugakora nabi, ntabwo wabibazwa ngo ni uko wari urimo. Ntabwo mba ndi mu ngabo z’umuntu mba ndi mu ngabo z’igihugu. Ndi mu butegetsi bw’u Rwanda naharaniye ukuri, amahoro, n’imibereho myiza y’Abanyarwanda kugeza igihe bimviramo kurebwa nabi. Nagerageje no gushyiraho amategeko arengera abasirikari. Ahubwo Abanyarwanda bari bakwiye kuzabimpembera.

Musigaje imyaka ingahe mu mashuri?

Ah! Amashuri ntarangira. Urangiza kimwe ukajya mu kindi. Kera nagira ngo amashuri yararangiye ndangije ESM (Ecole Superieure Militaire) na Ecole de guerre. Ariko kwiga ntibirangira. Abantu ahubwo bakwiye guhora bakarishya ubwenge, bakamenya gutekereza bigezweho, kuko bituma badakora n’amakosa ngo bahemukire igihugu.

Imwe mu nzira ziriho zo guca umuco wo kudahana no kwunga Abanyarwanda, harimo inkiko gacaca. Hari abantu benshi bari mu buyobozi bwa kera bahanganye na gacaca. Ese mwebwe ntibyabagezeho?

Gacaca ndayizi. Ikimbabaza gusa ni uko bavuga ngo igira aho igarukira, ntirebe ikibi cyose. Nibyo koko gacaca igomba kureba uwakoze itsembabwoko, ariko ikwiye kureba n’undi wese wakoze ikosa akica abantu. Nk’ibintu FPR yagiye ikora iwacu za Byumba, sinumva impamvu bitavugwa muri gacaca. Kubivuga si ugupfobya itsembabwoko. Ntabwo nzahakana ko Umututsi atishwe azira ubwoko bwe. Ibyo ndabyemera kandi narabibonye ndanabirwanya. Ariko na none kwica abantu witwaza ikintu runaka, ukica inzirakarengane, na we uba wishe abantu. Ugomba kubibazwa kuko kwica abantu ntabwo byemewe. Gacaca ni ikintu cyiza igihe izaba ishingiye ku kuri, ikareba uwakoze ikosa wese. Ikindi ntemera ni uko utagira dossier aguma mu munyururu, kuko atashakishije ibyo yirega, igihe uwemera ko yishe abantu ari we ufungurwa. Jye numva bitajyanye n’ukuri.

Ese ko mwari mushinzwe umutekano w’abanyarwanda ibyo bintu ko mutabivuze?

Oya ntabwo twatinye kubivuga, uretse ko byageze aho abafite ingufu baturusha ubushobozi, tukagera aho tuvuga tuti gupfa si byiza, umuntu yakomeza akavuga ukuri ariko akabaho.

Ubutumwa mwaha Abanyarwanda ni ubuhe mu gusoza iki kiganiro?

Abanyarwanda dukunze kugira ikintu kimeze nk’ubwoba. Niba ari ukuba twaramaze imyaka myinshi mu buhake simbizi. Hari aho ejobundi Nyakubahwa Perezida Kagame yavuze ngo abantu ni stupid, foolish, akavuga ko azasya abantu, ukabona abantu barekeye aho ngaho gusa, ntibamubaze impamvu. Ngatekereza ko Abanyarwanda bakwiye kujya bashirika ubwoba, bagaharanira uburenganzira bwabo, ariko mu mahoro.

Mwe se hari igihe mwaba mwarigeze kubimubaza?

Jyewe Nyakubahwa Kagame twaraganiraga ku bintu byose. Nta cyo tutavuganye kandi na we nta cyo atambazaga. Ibintu byose twagiye tubivugana, n’iby’amabanga y’akazi ntakwirirwa mvuga. Ari n'ibitureba mu buzima bwacu na byo ntakwirirwa mvuga, ari ibijyanye n’amategeko, twagiye tubivugana byose. Na we arabizi, kimwe n’abandi bayobozi. Nta kintu kirebana n’ukuri, amahoro

n’uburenganzira bw’Abanyarwanda ntagiye mvuga.

Tubamenyeshe ko na Colonel Ndengeyinka Baltazar na we wahunze igihugu mu gihe kimwe na Generali Habyarimana bikavugwa ko na we yagiye kwifatanya n’abarwanya u Rwanda muri Congo na we aba mu Busuwisi.

XS
SM
MD
LG