Uko wahagera

Mu Rwanda Guverinoma Yaravuguruwe


Ku wa gatandatu taliki ya 20 ni bwo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yavuguruye guverinoma. Iryo vugurura rikaba ryaratewe ahanini n’itorwa rya Donald Kaberuka ku mwanya w’ubuyobozi bwa banki nyafurika itsura amajyambere.

Kaberuka wari usanzwe ari minisitiri w’imari n’igenamigambi akaba yarasimbuwe na Nshuti Manasseh. Uyu akaba yari minisitiri w’ubucuruzi, inganda, guteza imbere ishoramari, ubukerarugendo n’amakoperative. Umwanya wa Nshuti nawo ukaba warahawe Musoni James, wari usanzwe ari umunyamabanga wa Leta muri iriya minisiteri ifite ubucuruzi munshingano zayo.

Umwanya wa Musoni James wahawe Mitali Protais, wari usanzwe ari umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane. Umwanya Mitali yari afite wahawe madamu Museminari Marie Rose. Uyu akaba yari asanzwe ahagarariye u Rwanda mu gihugu cy’Ubwongereza. Madamu Museminari akaba ari umwe muri babiri bashya binjijwe muri guverinoma. Undi mugenzi we winjijwe muri guverinoma bwambere akaba ari Murekeraho Joseph. Akaba yahawe ubunyamabanga bwa Leta bushinzwe amashuri mato n’ayisumbuye. Murekeraho akaba yari asanzwe ayobora ikigo cya Leta gishinzwe ibizamini.

Nk’uko bigaragara, minisiteri ifite uburezi mu nshingano zayo niyo yongerewe ubunyamabanga bushinzwe amashuri yisumbuye. Ubwo bunyamabanga bukaba bwarahawe madamu Mujawamariya Jeanne d’Arc, wari usanzwe afite ubunyamabanga bwa Leta bushinzwe amashuri mato n’ayisumbuye muri iyo minisiteri y’uburezi.

Ikindi cyahindutse ni uko minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango yashyizwe mu nzego za minisitiri w’intebe, isangayo iy’itangazamakuru ihamaze iminsi. Abandi baminisitiri n’abanyamabanga bakaba batakozweho. Ubu abagize guverinoma bose bakaba bagera kuri 29.

Nta vugurura ririmo kuri bamwe

Bamwe mu baturage baganiriye n’ijwi ry’amerika bakaba bararigaragarije ko batangajwe n’iryo vugururwa, kuko ataribyo bari biteze. Bakaba bumvaga Perezida Kagame abagize guverinoma azabamaramo. Ibyo bakaba babihera ku magambo ubwe aherutse kwitangariza ubwo yatangizaga inama y’abagore yigaga ku ruhare rw’umugore mu nkiko gacaca. Imbere y’abo bagore Perezida Kagame akaba yaragaye cyane abagize guverinoma, agaragaza ko bateye ikibazo. Perezida Kagame yanavuze ko abo bagize guverinoma aho kuvugira ibintu ku mugaragaro biha kumwongorera gusa kandi mu nama ntibagire icyo bavuga. Abakurikiranye iryo jambo bakaba ariho baheraga bavuga ko abo bose yabwiraga yagombye kuba yarabigijijeyo. Bamwe bagakeka ko ririya vugurura ryatewe gusa n’igenda rya Kaberuka, ariko mu minsi iri imbere hashobora kuba irindi.

Guverinoma ikaba yaherukaga kuvugururwa bigaragara nyuma y’itorwa rya Perezida Kagame mu mwaka wa 2003, n’ubwo hari abari basanzwe muri guverinoma y’inzibacyuho bagumyemo. Cyakora hagati habayemo ivugurura rito, nk’iryo gusimbuza uwari minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Patrick Habamenshi. Uyu Habamesnhi mu mpera z’ukwezi kwa gatanu akaba yarashatse guhungira mu biro by’uhagarariye Canada mu Rwanda, ariko aza kuvamo asubira iwe. Kuva icyo gihe ntiyongeye gusubira ku mirimo ye. Akaba yaraje gusimburwa na Murekezi Anastase ari nawe ukiyobora iyo minisiteri. Nyuma y’icyo gihe Patrick Habamesnhi akaba yaraje gushinjwa kunyereza umutungo w’igihugu, Ubu akaba ari imbere y’urukiko. Ubushinjacyaha bukaba bwaramusabiye igifungo cy’imyaka 20. Akazasomerwa ku italiki ya 12 z’ukwezi gutaha kwa Nzeri.

XS
SM
MD
LG