Uko wahagera

Urwanda Rwatangiye Kwohereza Abandi Basirikari Basaga 1750 muri Darfur


Abasirikare 1756 b’u Rwanda batangiye guhaguruka kuri iki cyumweru berekeza Darfur, muri Sudani, aho basanze abandi bagera kuri 392. Aho muri Darfur izo ngabo zishinzwe kurinda umutekano n’ibikoresho by’ingabo z’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika zifite ubutumwa bwo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro hagati ya guverinoma ya Sudani n’imitwe 2 iyirwanya.

Igikorwa cyo kujyana izo ngabo z’u Rwanda muri Darfur giterwa inkunga n’ingabo zirwanira mu kirere za Leta Zunze ubumwe z’Amerika. Indege y’ingabo zirwanira mu kirere za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ni yo yatwaye ingabo za mbere zo muri iki kiciro zigera kuri 93.

Nk’uko twabisobanuriwe na Colonel Scott Schater uyoboye ingabo za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zigera kuri 150 zifasha muri icyo gikorwa, izo ngabo z’Abanyamerika zitera inkunga u Rwanda mu gutanga ibikoresha, amahugurwa no gutwara ingabo z’u Rwanda Darefuru. Ibyo byose ngo biri mu rwego rwo gutanga umusanzu m’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika m’ukugarura amahoro muri
Sudani no gufasha abaturage.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Kapiteni Karamba, yadutangarije ko kugeza ubu nta kibazo gikomeye ingabo z’u Rwanda zari zahura na cyo. Kugeza ubu ingabo z’u Rwanda ngo zitwaye neza.

Twifuje kumenya niba m’ukurinda ingabo z’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika n’ibikoresho byazo ingabo z’u Rwanda zishobora kurinda n’abaturage igihe bari mu kaga. Kapiteni Karamba asubiza ko batazarenga ku butumwa bahawe, ariko ko umuturage wegereye aho bazaba bari gukorera bazamutabara igihe ari mu kaga.

Guherekeza ingabo z’u Rwanda Darfur bikaba byaritabiriwe n’abasirikare bakuru b’u Rwanda, barimo n’umuyobozi mukuru w’ingabo, General James Kabarebe.

XS
SM
MD
LG