Uko wahagera

Mu Rwanda Minisitiri w'Ubuhinzi Habamenshi Patrick Yarasimbuwe


Ku itariki ya 8 Kamena 2005 ni bwo Perezida wa Repuburika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashyize ahagaragara itangazo rimenyesha Abanyarwanda ko Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ihawe umuyobozi mushya, Murekezi Anastase. Uyu Murekezi yari asanzwe ari umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubucuruzi, ubukerarugendo, amakoperative n’inganda.

Iryo tangazo rya perezida wa Repubulika kandi ryanamenyeshaga ko umwanya wa Murekezi ushyizwemo Musoni James wari usanzwe ayobora ikigo cy’igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro.

Iryo hinduka ry’abagize guverinoma ribaye nyuma y’uko bivuzwe ko uwari minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Habamenshi Patrick, ubu yaba ngo afungishijwe ijisho.

Hari amakuru yemeza ko ku itariki ya 30 Gicurasi Habamenshi ngo yahungiye muri consulat ya Canada mu Rwanda asaba ubuhungiro. Ubwo buhungiro ngo yabusabagank’umuturage w’igihugu cya Canada kuko afite n’ubwenegihugu bw’icyo gihugu.

Bimwe mu binyamakuru byo mu Rwanda bivuga ariko ko abahagarariye Canada mu Rwanda batamwemereye ubwo buhungiro, kuko ngo basangaga nta kibazo giteye impungenge afite.

Ibyo binyamakuru bivuga ko, m’ukwimwa ubuhungiro, minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda yaba yarabigizemo uruhare, igaragariza abahagarariye Canada mu Rwamda ko Habamenshi yaba ahunga ibibazo by’inyereza ry’umutungo w’igihugu yaba akurikiranyweho.

Nk’uko byandikwa n’ikinyamakuru cya leta “La Nouvelle Releve”, abahagarariye Canada ngo baba barasanze ari byiza ko yakwisobanura imbere y’ubucamanza. Icyakora ku ruhande rwa Habamenshi nta makuru aramenyekana asobanura icyamuteye guhunga kitari ibyo ngibyo bivugwa n’ibinyamakuru.

Ikinyamakuru La nouvelle Releve kivuga ko ubushinjacyaha bw’umujyi wa Kigali bwagitangarije ko koko bwarangije gushyikiriza ikirego urukiko rukuru rwa repuburika. Nk’uko icyo kinyamakuru cyabyanditse, uwo mucamanza ngo yagitangarije ko Habamenshi ashinjwa muri icyo kirego amafaranga ibihumbi 65 by’Amadolari y’Amanyamerika yahaye sosiyete yitwa GECAD ku buryo bunyuranyije n’amategeko. Iyo sosiyete ngo yagombaga kwigira minisiteri y’ubuhinzi ingamba zafatwa mu gihugu cyose m’ukuzahura ubuhinzi. Na mbere yaho ibinyamakuru, cyane cyane New times, byakunze kumutunga agatoki bimishinja kunyereza amafaranga ya Leta..

Habamenshi ntiyari amaze igihe kinini ageze mu Rwanda, kuko yari aturutse muri Canada aho yigaga. Ageze mu Rwanda yahise agirwa umunyamabanga mukuru muri minisiteri y’ubuhinzi, abuvaho aba umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubucuruzi, akurikizaho kuba minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi. Ni umuvuzi w’amatungo.

XS
SM
MD
LG