Uko wahagera

Alison Desforges ngo Imikorere ya Gacaca Igomba Guhinduka


Leta y’u Rwanda nidakemura ibibazo biri muri Gacaca muri iki gihe, bizateza ibindi bibazo. Ibyo byatangajwe na Alison Desforges, umuyobozi mukuru ushinzwe Afurika m’umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwa-muntu, Human Rights Watch, ubwo yanyuraga mu Rwanda avuye gutanga ubuhamya m’urukiko mpuzamahanga ku Rwanda rukorera Arusha.

Ibibazo Desforges avuga ni umubare ukabije w’abagomba kuzahanwa na Gacaca umaze kugera ku bihumbi magana arindwi na mirongo itanu birenga. Hari kandi n’ibihano biremereye abacamanza baha abantu nyuma yo gutanga ubuhamya bitwaje
ko ngo ubuhamya burimo ibinyoma cyangwa butuzuye. Ku bwa Desforges, igihano cy’imyaka 25 cyangwa 30 y’igifungo ngo gishobora kuzajya kiruta icya ba ruharwa bireze bakanemera icyaha mu nkiko zisanzwe. Asanga icyo gihano kiremereye kizaca intege abirega bakanemera icyaha.

Ikindi Desforges asanga ubuyobozi bugomba kwitaho ngo ni ukureba uko bwagerageza kwegera abacamanza muri Gacaca bagakora iperereza ku batunga agatoki mu ikusanyamakuru. Impamvu ngo ni uko asanga harimo gukabya, bigatuma abatungwa agatoki baba benshi cyane, bityo bakagira ubwoba.

Ku kibazo cy’ukuntu hari Abanyarwanda bari guhunga igihugu kubera Gacaca, Desforges avuga ko ari ikibazo gihangayikishje cyane Abanyarwanda bose, ndetse n’ubuyobozi bw’Urwanda bukaba burimo kugishakira igisubizo. Aha Desforges icyakora ntahuje n’abatinya ko izo mpunzi zishobora kongerera ingufu imitwe yitwaje intwaro. Ku bwe, ngo nta bantu bakwemera guta imiryango yabo ngo basange iyo mitwe ibayeho nabi mu ishyamba.

Desforges avuga kandi ko kuba Gacaca icira imanza gusa ibyaha bya genocide atari ikibazo. Ikibazo ngo cyaba ibindi byaha by’intambara cyangwa byo kwihorera bidakurikiranywe n’izindi nkiko. Icya ngombwa ngo ni uko ubuyobozi bwemeye ko ibyo byaha bindi byabayeho kandi ko bwabigeneye izindi nkiko.

XS
SM
MD
LG