Uko wahagera

AMATANGAZO 28 05 2005


Mwaramutse nshuti mwese muteze amatwi radiyo Ijwi ry’Amerika yumvikanira I Washington DC mu Kirundi no mu Kinyarwanda. Uyu munsi turatumikira:

Umuryango wa Nyamuziga Ezechiel utuye mu kagari ka Nyagahinga, umurenge wa Ruhinga, akarere ka Gisunzu, intara ya Kibuye; umuryango wa Nyiransababera Christine, na wo utuye mu kagari ka Nyagahinga, umurenge wa Ruhinga, akarere ka Gisunzu, intara ya Kibuye na Gatoya Froncois ukomoka mu karere Maraba, umurenge wa Rusagara, intara ya Butare, Nshimyimana Frederic urimuri Congo Brazzaville; Bigilimana Alphonse utuye mu kagari ka Nyirankona, umurenge wa Muhingo, mu cyahoze ari komine Mukingo, intara ya Ruhengeri na Dushimyumuremyi Anicet uri I Butare ariko akaba ataravuze neza aho aherereye muri iki gihe, Bavakure Thomas utaravuze aho abarizwa muri iki gihe; Ndorayabo Evariste wiga mu ishuri rikuru rya KIST na Brigitte Mukarugira utuye ku murenge wa Gitwa, akarere ka Kageyo, paroisse ya Muramba, intara ya Gisenyi.

1. Duhereye ku butumwa bw’umuryango wa Nyamuziga Ezechiel utuye mu kagari ka Nyagahinga, umurenge wa Ruhinga, akarere ka Gisunzu, intara ya Kibuye urarangisha Nyirampamije Beatrice n’abana Mukamana Jacqueline na Mujyambere Jean de Dieu. Bose ngo bashobora kuba bari muri Congo Kinshasa. Uwo muryango urakomeza ubamenyesha ko Nyirasafari Josephine n’umugabo we batahutse barikumwe n’umwana wa Twayigira Oscar bitaga Ntambara Nelson. Uwo muryango uboneyeho kandi kurangisha Uzabumwana Joseph bitaga Bazambanza, umumenyesha ko ababyeyi be Munyankumburwa Michel na Uwihoreye Beatrice bahungutse bakaba batuye mu Burunga, ahitwa ku Ruyenzi. Uwo muryango urarangiza ubutumwa bwawo umenyesha abo urangisha ko Maman Gitanda bakundaga kwita Beata yahungutse ari kumwe n’abana bose bari kumwe.

2. Dukurikijeho ubutumwa bw’umuryango wa Nyiransababera Christine na wo utuye mu kagari ka Nyagahinga, umurenge wa Ruhinga, akarere ka Gisunzu, intara ya Kibuye, urarangisha Muhimpundu Esperance, Nyirantibiramira Vestine, Nikobasanzwe Jean Marie, Habimana uzwi cyane ku izina rya Semagali na Mwavita. Uwo muryango urakomeza ubamenyesha ko Nyirashyirambere Francoise yatahutse. Ngo n’umuhungu wa Mushimiyimana Bernadette witwa Eliyezeri na we ubu yaratahutse, akaba yaraje ari kumwe na Nyirandame, Ntegekurora Jean Bosco, bakaba ubu babarizwa mu Kabuga.

3. Tugeze ku butumwa bwa Gatoya Froncois ukomoka mu karere ka Maraba, umurenge wa Rusagara, intara ya Butare, ararangisha umugore wa mukuru we Nisunzumuremyi Boniface witwa Kamaraba Marie Yvone ukomoka mu karere ka Giciye, intara ya Gisenyi. Gatoya arakomeza amumenyesha ko azi amakuru ya Boniface. Ngo abishoboye yamwandikira amubaza amakuru kuri aderesi zikurikira. Izo aderesi akaba ari Gatoya Francois, Poste Restante Kigali, Rwanda cyangwa kuri aderesi ya e-mail gatoyafrancois@yahoo.fr .

4. Dukomereje rero ku butumwa bwa Nshimyimana Frederic uri muri Congo Brazzaville ararangisha umubyeyi we ushobora kuba ari mu Rwanda, mushiki we Isabelle Mukamusangwa wabarizwaga I Bujumbura mbere y’intambara yo muri 94. Nshimyimana arakomeza abamenyesha ko we ubu abarizwa muri Congo Brazaville kuri aderesi zikurikira. Nshimyimana Frederic, Cite Don Bosco, BP. 15355 Brazzaville, Congo. Nshimyimana arakomeza ararangisha Kabera Anastase baburaniye I Mbandaka, murumuna we Riboneye, Francoise Nyiraneza na Eric babanaga mu nkambi ye Moukou, ho mu cyahoze cyitwa Zayire. Nshimyimana ararangiza ubutumwa bwe abamenyesha ko ari kumwe n’umufasha wa Mukamana Marie Jose hamwe n’abana babiri.

5. Dukurikijeho ubutumwa bwa Bigilimana Alphonse utuye mu kagari ka Nyirankona, umurenge wa Muhingo, mu cyahoze ari komine Mukingo, intara ya Ruhengeri ararangisha Moise wari utuye muri Satinsyi ho mu Ngororero. Bigilimana avuga ko baburaniye mu cyahoze cyitwa Zayire, ahitwa Gitambi. Bigilimana arakomeza rero ubutumwa bwe amumenyesha ko we ubu yatahutse akaba yarageze mu Rwanda amahoro. Aramusaba ko niba akiriho kandi akaba yumvise iri tangazo yakoresha uko ashoboye akamumenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe. Ngo ashobora kwisunga radio Mudatenguha Ijwi ry’Amerika agahitisha itangazo, cyangwa agahamagara kuri nimero za telephone zikurikira. Izo nimero akaba ari 250 08519679. Bigilimana ararangiza ubutumwa bwe ashimira radiyo Ijwi ry’Amerika ubwitange n’umurava ikorana mu guhuza ababuranye n’ababo.

6. Tugeze ku butumwa bwa Dushimyumuremyi Anicet uri I Butare ariko akaba ataravuze neza aho aherereye muri iki gihe, ararangisha Dukuzumuremyi Innocent na Twagiramungu Frodouard. Arabasaba aho baba bari hose ko bakwihutira gutahuka bakimara kumva iri tangazo. Ngo bashobora kandi mumumenyesha amakuru yabo n’aho baherereye muri iki gihe. Ngo bamwandikira kuri aderesi ya e-mail ikurikira. Iyo aderesi ni anicet1976@yahoo.fr cyangwa bakamuhamagara kuri telephone nimero 08498927

Ku bifuza kutwandikira dore aderesi zacu: Africa Division, Kirundi -Kinyarwanda Service, 330 Independence Avenue SW, Washington DC 20237, USA. Abashaka kutwandikira bakoresheje uburyo bwa internet aderesi ya e-mail yacu ni centralafrica@voanews.com cyangwa radiyoyacu@voanews.com Fax yacu yo ni (202) 260-2579.

7. Dukomereje ku butumwa bwa Bavakure Thomas utaravuze aho abarizwa muri iki gihe ararangisha umwana we witwa Mukamuruta Jeanne, waburiye mu cyahoze cyitwa Zayire, ahitwa Gisese, muri 97. Bavakure arakomeza avuga ko uwo mwana we yari kumwe Niyomugabo Jean Bosco na Mubumbi Jean Pierre. Bavakure akaba abasaba aho baba bari hose kumumenyesha amakuru yabo n’aho baherereye muri iki gihe. Ararangiza ubutumwa bwe abasaba ko batahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ngo bazisunge imiryango mpuzamahanga yita ku mpunzi ibibafashemo.

8. Dukurikijeho ubutumwa bwa Ndorayabo Evariste wiga mu ishuri rikuru rya KIST ararangisha Ndori Bonnaventure ubarizwa mu nkambi y’impunzi ya Kintele, muri Congo-Brazzaville. Ndorayabo aramusaba ko niba akiriho kandi akaba yumvise iri tangazo, yabamenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe yifashishije radiyo Mudatenguha Ijwi ry’Amerika. Ngo ashobora kandi kumwandikira akoresheje uburyo bwa internet kuri aderesi ya e-mail ikurikira. Iyo aderesi ni ndorayabo@yahoo.fr

9. Uyu munsi tugiye gusozereza ku butumwa bwa Brigitte Mukarugira utuye ku murenge wa Gitwa, akarere ka Kageyo, paroisse ya Muramba, intara ya Gisenyi arararangisha umugabo we Balidikije Ignace, baburaniye mu nkambi ya Mugunga, I Goma, mu cyahoze cyitwa Zayire. Mukarugira arakomeza amusaba ko aramutse akiriho kandi akaba yimvise iri tangazo yamumenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe. Aramusaba kandi ko yakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro, cyangwa agahamagara Nkurunziza Evergiste kuri nimero 08748586, akamumenyesha amakuru ye. Ngo ari kumwe n’abana bombi, Abayisenga Honore na Beneyezu Emmanuel. Mukarugira ararangiza ubutumwa bwe amumenyesha ko abana na nyina Marthe ndetse na bashiki be kandi ko yatahukanye na Fulgence, Epimaque hamwe n’imiryango yabo.

XS
SM
MD
LG