Uko wahagera

Mu Rwanda Bakomeje Kubangamira Ubwisanzure bw'Itangazamakuru


Nyuma yaho umunyamakuru w'ikiganiro ejo bite Olivier Isatibasumba afatiwe mu nkambi amaze kugirana ikiganiro n'urubyiruko, kuri uyu wa gatanu Umukundwa Lucie na Yvette Umugwaneza, bari kumwe na mugenzi wabo wa radiyo y'Abafaransa RFI, bemerewe gukorera mu nkambi bigoranye cyane.

Kuri uyu wa gatatu ni bwo mu nkambi z'impunzi z’Abanyecongo hari hateganijwe amahugurwa yigishaga impunzi uburenganzira bw'umwana n'ububi bwo kwishora mu ntambara. Umunyamakuru Olivier Isatibasumba ukorera ikiganiro cy’urubyiruko cy’Ijwi ry’Amerika, Ejo Bite, yagiye gukurikirana ayo mahugurwa nk’uko yari ayamenyeshejwe n’abakozi ba HCR, n'ubuyobozi bw'inkambi buhagarariye MINALOC. Icyo kiganiro kimaze umwaka n'igice gikorera muri izo nkambi.

Olivier yageze muri ayo mahugurwa yakerewe, urubyiruko ruramwihererana, rumuha ubuhamya bwaje gutuma yihutira gusohoka kubera umutekano w'abo bari bamaze kuganira. Atarasohoka mu nkambi, umukozi wa MINALOC witwa Binson aramutangiriye mu marembo y'inkambi, ahamagara amujyanama mu nzego zishinzwe umutekano.

Ku bw'amahirwe Olivier yahise asiba ibyo yari amaze kuganira n'urubyiruko byose. Ibirego yaregwaga ngo ni ukuba yaragiye mu nama atatumiwe, ntanamenyeshe ubuyobozi bw'inkambi. Olivier asobanura koko ko atabamenyesheje kuko yasanze bose bari mu nama kandi yatangiye, agahita akomereza aho bari bagejeje.

Nyuma yaho polisi yamwohereje kuri parike, baramusakaibintu byose, batangira no kumubaza. Aho Perefe wa Byumba ahagereye ngo yamubwiye amagambo aremereye cyane, avuga ko abanyamakuru b'Ijwi ry'Amerika n’ubundi ngo basanzwe ari abanzi b'igihugu. Umukundwa Lucie ubakuriye ngo yagiranye ikiganiro n'umuntu ufite ibitekerezo nk'ibya FDLR, ari we Jean Nepomuscene Nayinzira wahoze ari depute na minisitiri. Umukundwa kandi ngo yagiye gukorera i Byumba ari kumwe n'Abafaransa.

Kuri uyu wa kane rero bwo hari hateganijwe urugendo rwo kwibuka Abanyecongo bazize ubwicanyi i Mudende, Kalehe, Bukavu na Gatumba. Ubwo abandi banyamakuru, barimo aba ORINFOR, binjiye bagakora akazi kabo nta kibazo, Yvette
Umugwaneza na Lucie Umukundwa b’ikiganiro cy’Ijwi ry’Amerika, Ejo Bite, kimwe n'umunyamakuru Sonia Rolley wa RFI, basabwe impapuro zibahesha uburenganzira bwo kwinjira mu nkambi. Amakarita y'akazi ngo agomba kugendana n'urundi ruhusa ruvuye muri MINALOC.

Amabwiriza akumira abo banyamakuru yavuye kwa Perefe wa Byumba, Bwana Karangwa. Ayo mabwiriza yavugaga ko Perefe Karangwa ngo adashaka Ijwi ry’Amerika na RFI ko byinjira mu nkambi. Baje guhagarikwa rero bari batangiye gukora, babasaba gusohoka mu nkambi.

Impaka zaje kuba ndende, bagerageza gusobanura iby'itegeko rigenga itangazamakuru, babaza impamvu ari bo bonyine bakwa uruhusa rudasanzwe, bigera n’ubwo bitabaza inzego zitandukanye zirengera abanyamakuru. Ku bw'amahirwe haje kuboneka ikindi cyemezo kibemerera gukora.

Kubangamirwa ntibyahagarariye aho gusa. Perefe w'umugi wa Byumba wari wangiye Lucie Umukundwa na none gukorera amakuru ya Television y’Ijwi ry’Amerika mu karere k’ubuzima k’umugi wa Byumba yaje gusiga atanze amabwiriza ko nta burenganzira afite bwo gukora ayo makuru, ngo agomba kumutegereza igihe ari butahukire nimugoroba.

Kugeza ubu abanyamakuru b’Ijwi ry’Amerika nta mpamvu igaragara ituma bananizwa mu kazi kabo bari bahabwa. Icyakora ko Perefe wa Byumba ubwe yatangarije komiseri mu nama nkuru y'itangazamakuru ko abo banyamakuru ngo bagomba kubanza kunyura iwe mbere yo kugira ikindi bakora kubera ko ngo basuzuguye umuganga uyobora akarere k'ubuzima ka Byumba.

Biratangaje rero kumva Perefe wa Byumba avuga ko abo banyamakuru bagomba kubanza kunyura mu biro bye kandi bari bamaze igihe kirekire bakorera mu Rwanda hose ndetse no mu ntara ya Byumba by'umwihariko kubera inkambi y'impunzi, batanyuze kwa perefe.

Twababwira ko u Rwanda rwaje mu bihugu biri ku isonga m’ukubangamira itangazamakuru muri raporo iheruka y'umuryango w'abanyamakuru
batagira umupaka, Reporters Sans Frontieres (RSF). N”ubwo Leta y’u Rwanda ihakana ibiyivugwaho muri iyo raporo, biragaragara ko uwo muco utarahinduka.

XS
SM
MD
LG