Uko wahagera

General Gatsinzi Arashinja Colonel Bagosora Ihanurwa ry'Indege ya Habyarimana


General Gatsinzi Marcel, Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda, yasubiye imbere y’inteko y’urukiko rwa gacaca kuri stade Huye, mu kagari ka Buye, i Butare, tariki ya 18 Gicurasi 2005. Yasubiyeyo abyisabiye kubera andi makuru yari yungutse yagombaga gushyikiriza iyo nteko.

Mu buhamya yatanze General Gatsinzi yashinje k’umugaragaro Colonel Bagosora Theoneste ko ari we waba yarahanuye indege ya perezida Habyarimana tariki ya 6 Mata 1994. Generali Gatsinzi yasobanuye ko Bagosora n’abari bagize akazu ngo bari bararahiye ko Habyarimana naramuka yemeye gusinya amasezerano ya Arusha, bazamwivugana.

Ikindi Generali Gatsinzi yavuze ngo ni uko umunsi Habyarimana yavaga i Dar- es- Salaam muri Tanzaniya, ari na bwo yapfuye, Colonel Bagosora ngo yari yishyize muri délégation yari kujya kumwakira ku kibuga cy’indege i Kanombe. Gatsinzi akemeza ko ubundi Bagosora atari mu bari bafite uburenganzira bwo kujya kwakira umukuru w’igihugu avuye mu mahanga. Bagosora icyo gihe yari yarahawe ikiruhuko cy’izabukuru mu gisirikari.

Ikindi Gatsinzi aheraho uko gushinja kwe, ngo ni uko, nyuma y’urupfu rwa Habyarimana, Bagosora ngo yarwaniye kuba perezida w’igihugu, bagenzi be bakamwangira. Bagosora akaba ubu ari kuburanishwa n’urukiko mpanabyaha ku Rwanda ruri Arusha.

Amakuru yari akunze gushyirwa ahagaragara yakundaga gushyira mu majwi ingabo zari iza FPR ko ari zo zaba zarahanuye indege ya Habyarimana. Kugeza ubu nta perereza rirakorwa ku ihanurwa ry’iyo ndege ikomeje kuvugwaho amakuru atandukanye.

General Marcel Gatsinzi muri ubwo buhamya bwe yanaboneyeho no gusaba imbabazi Abanyarwanda, kuko ngo atashoboye kugira ubutwari bwo guhagarika Genocide kandi yari afite umwanya ukomeye. Habyarimana akimara gupfa Gatsinzi yahise agirwa umugaba mukuru w’ingabo z’igihugu, kuko uwari uriho, Generali Majoro Augustin Nsabimana, yari yapfanye na Habyarimana.

Mbere y’uko Gatsinzi ahabwa uwo mwanya yari asanzwe ayobora ishuri rya gisirikari rya ESO, Ecole des Sous Officiers ryabaga i Butare, ari naho ashinjwa kuba ngo yaragize uruhare mu iyicwa ry’abaturage. Cyakora ibyo arabihakana.

Generali Gatsinzi akaba yaherukaga bwa mbere imbere y’urwo rukiko tariki ya 30 Werurwe 2005.


XS
SM
MD
LG