Uko wahagera

Abadepite Bize Ikibazo cya Bagenzi Babo Bashinjwa Genocide


Ku matariki ya 5 na 9 z’uku kwezi kwa Gicurasi abadepite barateranye, biga ikibazo cya bamwe muri bagenzi babo bashinjwa uruhare muri genocide no kutavugisha ukuri imbere y’inkiko gacaca.

Nyuma y’iyo nama, uwungirije umukuru w’abadepite, Bwana Polisi Denis, yashyize ahagaragara itangazo rikubiyemo imyanzuro igera ku munani yafashwe n’abo badepite. Imwe muri iyo myanzuro isaba abadepite batavugwa neza ku kibazo cya genocide ko bakwiye kugaragaza ukuri kwose imbere y’inkiko gacaca. Naho umukuru w’uwo mutwe w’abadepite, Bwana Mukezamfura Alfred, yasabwe kujya na we ubwe gutanga ubuhamya, kandi ngo akaba intangarugero m’ukuvugisha ukuri.

Ibinyamakuru byari bimaze iminsi bishyira mu majwi abadepite bamwe na bamwe, bivuga ko abaturage babashinja kugira uruhare muri genocide. Abibanzweho cyane ni Bwana Butare Jean Baptiste na Bwana Bisengimana Elyse bahagarariye FPR, Bwana Magali Etienne uhagarariye PL, na Madamu Kabanyana Julienne uhagarariye abagore mu Nteko.

Bamwe muri aba badepite bagiye kwisobanura imbere y’abaturage, ariko hafi ya bose abaturage bagiye babashinja ko uko biregura bitagaragaza ukuri ku byo bazi.

Ku ruhande rwe, Bwana Butare Jean Baptiste, nk’uko amakuru abivuga, ngo yarangije gishyikiriza ibarwa ubuyobozi bw’inteko ishinga amategeko ibarwa yo kwegura ku mirimo ye. Nk’uko abivuga, ngo yabikoze ku bushake bwe.

Na ho umukuru w’umutwe w’abadepite, Bwana Alfred Mukezamfura, we ikinyamakuru Umuseso giherutse kugaragaza inyandiko yasohoye mu Imvaho supesiyari yasohotse mu gihe cya genocide yerekana ko Bwana Mukezamfura yari ashyigikiye genocide .

Iyo nama y’abadepite yabaye Bwana Mukezamfura ari mu butumwa mu Bubiligi, aho ahagarariye u Rwanda mu nama yahuje abakuru b’inteko zishinga amategeko bo mu bihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari, u Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Muri iyi minsi ishize inkiko gacaca zihase abanyacyubahiro, barimo abategetsi , abasirikari bakuru, n’abandi.

Ikigaragara ariko, nk’uko n’abadepite babigarutseho , ni uko abaturage bamwe batarashobora gutandukanya ikusanyamakuru n’iburana. Ibyo ngo bituma uwagombaga gutanga ubuhamya ku byo azi cyangwa yabonye afatwa nk’uri kuburana, ugasanga bivuyemo kwiregura kandi ahenshi igice cyo kwiregura kitaratangira.

Ubu inkiko gacaca hafi ya zose zimaze kurangiza icyiciro cy’ikusanyamakuru, hakaba hasigaye iburanisha. Inkiko zatangiye mbere ariko mu gihe cy’igerageza zo zatangiye kuburanisha. Abadepite bo ngo bagasanga igihe cy’ikusanyamakuru gikwiye kwongerwa. Ubundi ubuyobozi bw’inkiko gacaca ku rwego rw’igihugu bwo bwari bwatangaje ko icyo gihe cyarangiye.

Mu minsi ishize kandi ubuyobozi bw’inkiko gacaca bwatangaje ko bwashyikirije minisiteri ifite ubutegetsi mu nshingano zayo urutonde rw’abayobozi barenga 600 bashinjwa genocide, bunabasabira ko kwegura ku mirimo inyuranye bafite.


XS
SM
MD
LG