Uko wahagera

AMATANGAZO  05 01 2005


Mwaramutse nshuti mwese muteze amatwi radiyo Ijwi ry’Amerika yumvikanira I Washington DC mu Kirundi no mu Kinyarwanda.

Uyu munsi turatumikira Mukarugira Brigitte utuye mu ntara ya Gisenyi, akarere ka Kageyo, umurenge wa Gitwa, akagari ka Kankunga, paroisse ya Muramba, intara ya Gisenyi; Nyirahabimana Garatsiya utuye mu karere ka Ruyumba, umurenge wa Mugina, mu cyahoze ari komine Mugina na Ndamyabera Fiacre ukomoka mu ntara ya Cyangugu, akarere ka Kamembe, umurenge wa Gihundwe, Niyokwizera Seth uvuka m Mibanda, komine Rumonge, intara ya Bururi, ubu akaba ari Arusha ho mu gihugu cya Tanzania; Nsengimana Phocas uri I Nairobi ho muri Kenya na Musabimana Jean Damascene mwene Kamanayo Francois na Madamu Beatrice, utuye mu ntara ya Butare, akarere ka Mugombwa, icyahoze ari komine Muganza, umurenge wa Dahwe, akagari ka Gitwa, Kanyabashi Anastase utuye mu kagari ka Nyabwoma, umurenge wa Cyamatare, akarere ka Budaha, intara ya Kibuye; Alfred Ntawuhezaminsi utuye mu kagari ka Ntarabana, umurenge wa Musasa, hafi yo mu Birambo, akarere ka Budaha, intara ya Kibuye na Mukandayambaje Marie Louise utuye mu kagari ka Rubona, umurenge wa Ruganda, akarere ka Rulindo, mu cyahoze ari komine Tare, intara ya Kigali ngali.

1. Duhereye ku butumwa bwa Mukarugira Brigitte utuye mu ntara ya Gisenyi, akarere ka Kageyo, umurenge wa Gitwa, akagari ka Kankunga, paroisse ya Muramba, intara ya Gisenyi ararangisha umugabo we Barindikije Ignace, baburaniye I Goma ho mu cyahoze cyitwa Zayire, mu nkambi ya Mugunga mu mwaka w’1996. Mukarugira arakomeza amumenye ko we ubu yageze mu Rwanda ari kumwe n’abana Abayisenga Honore, Benegusenga Emmanuel hamwe n’umukecuru we, ngo bose bakaba bari amahoro. Baramusaba rero ko niba akiriho kandi akaba yumvise iri tangazo ko yabamenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe. Ngo abishoboye yatahuka yifashishije imiryango mpuzamahanga yita ku mpunzi nka HCR cyangwa umuryango mpuzamahanga wa Croix Rouge. Mukarugira aboneyeho kandi kumumenyesha ko bashiki be na bo baraho. Ararangiza ubutumwa bwe amusaba guhamagara Nkurunziza Evergiste kuri nimero za telephone zikurikira. Izo nimero akaba ari 250 08748586.

2. Dukurikijeho ubutumwa bwa Nyirahabimana Garatsiya utuye mu karere ka Ruyumba, umurenge wa Mugina, mu cyahoze ari komine Mugina ararangisha Ndayambaje Francois n’ababyeyi be Nzaramba na Raburensiya Mukakanani. Nyirahabimana avuga ko amakuru ya bo aheruka yavugaga ko ari muri Congo-Brazzaville. Nyirahabimana aramomeza ubutumwa bwe amumenyesha ko amaze kugira abana babiri kandi ko nyirarume Rwigamba amusuhuza cyane. Ngo bashobora kumugezaho amakruru yabo bifashije radiyo Mudatenguha Ijwi ry’Amerika. Nyirahabimana akaba arangiza ubutumwa bwe asaba umugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi abo arangisha kubibamenyesha.

3. Tugeze ku butumwa bwa Ndamyabera Fiacre ukomoka mu ntara ya Cyangugu, akarere ka Kamembe, umurenge wa Gihundwe aramenyesha Mayira Ferdinand wahungiye mu cyahoze cyitwa Zayire muri 94 ko abana be Mukantabana Francoise, Jafeti, Mukusa na Maurice ko yamenye ko baba I Masisi, ahitwa I Kibuwa, mu cyahoze cyitwa Zayire. Ndamyabera arakomeza ubutumwa bwe abasaba ko kwihutira gutahuka bakimara mumva iri tangazo ngo koko Pascal wo kwa Rusatsi ari we wabibabwiye atahutse kandi ubu akaba ari mu gugo I wabo kandi akaba nta kibazo afite. Ndamyabera ararangiza ubutumwa bwe asaba umugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi abarivuzwemo kubibamenyesha.

4. Dukomereje rero ku butumwa bwa Niyokwizera Seth uvuka mu Mibanda, komine Rumonge, intara ya Bururi, ubu akaba ari Arusha ho mu gihugu cya Tanzania arashakisha mwene wabo Venant Manirakiza, Icyabona cya Jehovah. Niyokwizera arakomeza ubutumwa bwe avuga ko bigeze kubana mw’ikambi y’impunzi ya Mutabila h’I Kigoma, nyuma bakaza gutana we akerekeza iy’I Lusaka, muri Zambiya. Niyokwizera akaba avuga ko hari amakuru yamumenyeshaga ko yaba yaragiye mu gihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika, ubu hakaba hashize imyaka igera kuri indwi nta makuru ye azi. Aramusaba rero ko niba yumvise iri tangazo yakoresha uko ashoboye akamumenyesha amakuru ye muri iki gihe. Ngo ashobora kumwandikira kuri aderesi zikurikira. Seth N. Shalom, C/O KILIFLORA LTD, P. O. Box 988, USA River, Arusha, Tanzania cyangwa akamwoherereza email kuri aderesi zikurikira. Izo aderesi ni nsetheos@yahoo.com canke kwizerashalom@hotmail.com

5. Dukurikijeho ubutumwa bwa Nsengimana Phocas uri I Nairobi ho muri Kenya, ararangisha Uwamahoro Jean Claude, Ruhimbaza Gerard, Nizeyimana Christian, Kamashara Marie Rose, Habineza Paul na Kagemana Alice. Nsengimana arakomeza ubutumwa bwe abasaba ko aho bari hose bakaba bumvise iri tangazo bamumenyesha amakuru ye n’aho baherereye muri iki gihe. Ngo bashobora kumwandikira kuri aderesi zikurikira. Izo aderesi akaba ari Nsengimana Phocas, P.O. Box 13781 Nairobi, Kenya. Ngo bashobora kandi guhamagara kuri nimero za telephone zikurikira. Izo nimero ni 254 722261550. Nsengimana akaba arangiza ubutumwa bwe asaba umugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi abo arangisha kubibamenyesha.

6. Tugeze ku butumwa bwa Musabimana Jean Damascene mwene Kamanayo Francois na Madamu Beatrice, utuye mu ntara ya Butare, akarere ka Mugombwa, icyahoze ari komine Muganza, umurenge wa Dahwe, akagari ka Gitwa ararangisha mukuru we Nzeyimana Eustache, bakundaga kwita Moshi wari yarahungiye mu gihugu cya Congo-Kinshasa y’ubu. Musabyimana akaba akomeza ubutumwa bwe amusaba kwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ngo abishoboye yabamenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe. Musabyimana ararangiza ubutumwa bwe amumenyesha ko umukecuru we araho kandi akaba akeneye kumenya ko akiriho. Ngo azifashishe radiyo Mudatenguha Ijwi ry’Amerika cyangwa BBC Gahuzamiryango.

Twibutse abifuza kutwandikira ko aderesi zacu ari VOA Africa Division, Kirundi -Kinyarwanda Service, 330 Independence Avenue SW, Washington DC 20237, USA. Abashaka kutwandikira bakoresheje uburyo bwa internet aderesi ya e-mail yacu ni central-africa@voanews.com cyangwa radiyoyacu@voanews.com Fax yacu yo ni (202) 260-2579.

7. Dukomereje ku butumwa bwa Kanyabashi Anastase utuye mu kagari ka Nyabwoma, umurenge wa Cyamatare, akarere ka Budaha, intara ya Kibuye ararangisha bakuru be Nyilinkwaya Cyprien, Mugiraneza Alexis, Urayeneza Jean Baptiste na murumuna we Majoro, bose bakaba baraburaniye mu cyahoze cyitwa Zayire. Kanyabashi arakomeza ubutumwa bwe abasaba ko babaye bakiriho kandi bakaba bumvise iri tangazo babimumenyesha banyujije itangazo kuri radiyo Mudatenguha Ijwi ry’Amerika cyangwa bakamwandikira kuri aderesi ya email ikurikira. Iyo aderesi akaba ari kanyabanas@yahoo.fr Ngo bashobora kandi kumuhamagara kuri nimero za telephone 250 08512432.

8. Dukurikijeho ubutumwa bwa Alfred Ntawuhezaminsi utuye mu kagari ka Ntarabana, umurenge wa Musasa, hafi yo mu Birambo, akarere ka Budaha, intara ya Kibuye ararangisha abavandimwe be Ndagijimana Prosper, Mubera Diyonizi, Nsabimana Celestin, Buhigiro Fulgence na Guillaume. Alfred arakomeza ubutumwa bwe abasaba kwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ngo n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo abazi byarushaho kumushimisha abibamenyeshaje.

9. Uyu munsi tugiye gusoreza ku butumwa bwa Mukandayambaje Marie Louise utuye mu kagari ka Rubona, umurenge wa Ruganda, akarere ka Rulindo, mu cyahoze ari komine Tare, intara ya Kigali ngari ararangisha umubyeyi we witwa Hakizimfura Charles baburaniye mu mashyamba yo muri Congo Kinshasa y’ubu. Mukandayambaje arakomeza ubutumwa bwe amusaba ko niba akiriho kandi akaba yumvise iri tangazo yakoresha uko ashoboye akamumenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe. Ngo azifashishe radiyo Mudatenguha Ijwi ry’Amerika. Mukandayambaje ararangiza ubutumwa bwe amumenyesha ko we ndetse n’abandi bose ubu baraho kandi bakaba bamukumbuye cyane.

>

XS
SM
MD
LG