Uko wahagera

Muri Congo Abanyecongo Bavuga Ikinyarwanda Barakitwa Abanyamahanga


Mu cyumweru gishize ku wa gatatu ni bwo impunzi zituruka Mushaki zigera kuri 80 zinjiye mu Rwanda. Muri iyi minsi impunzi z’abanyekongo ziri hagati ya 40 na 50 zituruka za Ructhuro na Masisi zinjira mu Rwanda buri munsi. Bose bavuga ko bahunga umutekano muke ku Banyecongo bavuga Ikinyarwanda, urimo kubica, kubatoteza ndetse no kubiba amatungo n’imyaka.

Mbegeri Yohani, wungirije umuyobozi wa Mushaki, avuga ko intadaro y’amakimbirane ari uko abasirikare babaga Kinshasa, kimwe n’imiryango yabo, ngo bazi ko abantu bose bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda ari Abanyarwanda.

Indi mpamvu yatumye ikibazo gikomera ngo ni ikibazo cy’amazi adahagije. Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye aho muri Congo zitaratangira gutanga amazi abantu bahuriraga ku mugezi ari benshi cyane kandi amazi ari makeya.

Uwo mudugudu, wari usanzwe utuwe ahanini n’Abanyecongo bavuye mu nkambi zo mu Rwanda, waje kwiyongeramo abasirikare barenga ibihumbi bitatu batari bahasanzwe n’imiryango yabo.

Umurongo wo kuvoma amazi ngo waje gutuma umusirikari wavuye Kinshasa atera uwitwa Umutesi icyuma mu gahanga tariki ya 9 z’ukwa kane, arakomereka cyane. Amagambo uwo musirikari yamubwiye ngo ni yo yateye ubwoba bamwe mu bafashe icyemezo cyo gusubira mu Rwanda. Ngo amwigizayo ngo umugore we atambuke ngo yamubwiye ko adafite uburenganzira bwo kuvoma ku iriba rya Congo, ngo najye mu Rwanda.

Abana m’ugukina na bo usanga batishimanye. Hagati yabo na bo bitana abanyamahanga bakanashotorana cyane.

Ibyo bibazo byaje kwiyongera ku matungo n’ibirayi abasirikare bigabije batarahabwa ibyo kurya. Cyakora ubuyobozi bw’aho Mushaki bwijeje abo baturage b’aho Mushaki bijejwe n’ubuyobozi kuzishyurwa ibyariwe n’ingabo.

XS
SM
MD
LG