Uko wahagera

AMATANGAZO 04 25 2005


Mwaramutse nshuti mwese muteze amatwi radiyo Ijwi ry’Amerika yumvikanira I Washington DC mu kirundi no mu kinyarwanda.

Uyu munsi turatumikira Ingabire Chantal mwene Mbabazi Adrien na Kanzayire Beatrice bahoze batuye mu Muhima, mu cyahoze cyitwa serire Nyabugogo, intara ya Kigali ariko akaba ataravuze neza aho we aherereye muri iki gihe; Imiryango ya Mahano Elie na Nyiramugana Keziya batuye mu kagari ka Karengo, umurenge wa Rusanze, akarere ka Mutobo, intara ya Ruhengeri na Uhagaze Reverien utuye mu kagari ka Mubazi, umurenge wa Mugambazi, akarere ka Nyaruguru, intara ya Gikongoro, Anicet Dushimyumuremyi uri I Butare, ariko akaba ataravuze neza aho aherereye muri iki gihe; Nduwe Dagobert utuye ku murenge wa Rwamiko, akagari ka Rwamiko, akarere ka Nyaruguru, intara ya Gikongoro na Munyarukundo na we utaravuze aho aherereye muri iki gihe, Nsengimana Francois utuye mu cyahoze ari komine Mugina, umurenge wa Kiyonza, akagali ka Kigarama; Dusabimana Cecile afatanije na Dukundimana Jacqueline bari muri Suede na Yohani Maguru utuye mu karere ka Nyarubuye, intara ya Kibungo.

1. Duhereye ku butumwa bwa Ingabire Chantal mwene Mbabazi Adrien na Kanzayire Beatrice bahoze batuye mu Muhima, mu cyahoze cyitwa serire Nyabugogo, intara ya Kigali, ariko akaba ataravuze neza aho we aherereye muri iki gihe ararangisha Twahanyimpeta Gratien, Haragilimana Edouard, Uwingabiye Gloriose na Kamayiresi Van Valentin. Ingabire arakomeza ubutumwa bwe avuga ko abo bose arangisha bashobora kuba bari I Kigali, mu Rwanda. Arabasaba rero ko niba bakiriho kandi bakaba bumvise iri tangazo bamumenyesha amakuru yabo n’aho bahereyemuri iki gihe. Ngo bashobora guhitisha itangazo kuri radiyo Mudatenguha Ijwi ry’Amerika.

2. Imiryango ya Mahano Elie na Nyiramugana Keziya batuye mu kagari ka Karengo, umurenge wa Rusanze, akarere ka Mutobo, intara ya Ruhengeri irasaba abana babo Nirere Gilbert, Nyirantezimana na Nyagasaza baba muri Congo Brazzaville ko bakwihutira gutahuka bakimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Iyo miryango irakomeza ibamenyesha ko abandi bose mu muryango baraho, kandi ko babakumbuye cyane. Iyo miryango rero irarangiza ubutumwa bwayo ibasaba ko babishoboye babagezaho amakuruyo yabo bakoresheje nimero za telefone zikurikira. Izo nimero akaba ari 250 08491851.

3. Uhagaze Reverien utuye mu kagari ka Mubazi, umurenge wa Mugambazi, akarere ka Nyaruguru, intara ya Gikongoro ararangisha Kanamugire Gervais, Uwizeyimana Theobald na Nyabyenda Christophe. Aba bose, Uhagaze avuga ko bashobora kuba bari I Masisi h’ I Kibuwa, mu cyahoze cyitwa Zayire. Uhagaze akaba arangiza ubutumwa bwe asaba aba arangisha bose ko niba bakiriho kandi bakaba bumvise iri tangazo bamumenyesha amakuru yabo n’aho baherereye muri iki gihe.

4. Dukomereje rero ku butumwa bwa Anicet Dushimyumuremyi uri I Butare, ariko akaba ataravuze neza aho aherereye muri iki gihe, ararangisha Dukuzumuremyi Innocent na Twagiramungu Frodouard. Dushimyumuremyi arakomeza ubutumwa bwe abasaba ko bamumenyesha amakuru yabo n’aho baherereye muri iki gihe kandi bakihutira gutahuka bakimara kumva iri tangazo. Ngo bashobora kumwandikira kuri aderesi ya email ikurikira. Iyo aderesi ni anicet1976@yahoo.fr cyangwa bakamuhamagara kuri nimero ya telefone 250 08498927.

5. Dukurikijeho ubutumwa bwa Nduwe Dagobert utuye ku murenge wa Rwamiko, akagari ka Rwamiko, akarere ka Nyaruguru, intara ya Gikongoro ararangisha umuhungu we Nduweshaka Jean de Dieu, murumuna we Muvunandinda Vedaste, hamwe na Munyeshyaka Justin. Nduwe arabasaba aho baba bari hose, ko bakimara kumva iri tangazo bakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro n’imiryango yabo ikaba ibakeneye cyane.

6. Tugeze ku butumwa bwa Munyarukundo ataravuze aho aherereye muri iki gihe, ararangisha abavandimwe be Uwizeye Ildephonse, Alphonse Masitajyabu na Mugwaneza. Munyarukundo arakomeza ubutumwa bwe abasaba ko niba bakiriho kandi bakaba bumvise iri tangazo bamumenyesha amakuru yabo n’aho baherereye muri iki gihe bifashishije radiyo Mudatenguha Ijwi ry’Amerika. Ngo bashobora kandi gutelefona bakoresheje nimero za telefone zikurikira. Izo nimero ni 358-408-208-750. Munyarukundo ararangiza ubutumwa bwe asaba n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi abo arangisha kubibamenyesha.

Twibutse abifuza kutwandikira ko aderesi zacu ari Africa Division, Kirundi -Kinyarwanda Service, 330 Independence Avenue SW, Washington DC 20237, USA. Abashaka kutwandikira bakoresheje uburyo bwa internet aderesi ya e-mail yacu ni centralafrica@voanews.com cyangwa radiyoyacu@voanews.com Fax yacu yo ni (202) 260-2579.

7. Dukomereje rero ku butumwa bwa Nsengimana Francois utuye mu cyahoze ari komine Mugina, umurenge wa Kiyonza, akagali ka Kigarama ararangisha Karamuka Francois wahoze abarizwa mu nkambi ya Kintele, mu gihugu cya Congo-Brazzaville. Nsengimana arakomeza amusaba aho yaba ari hose ko y akwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro kandi mu rugo bakaba bamukumbuye cyane. Nsengimana ararangiza ubutumwa bwe asaba n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo amuzi kubimumenyesha.

8. Tugeze ku butumwa bwa Dusabimana Cecile afatanije na Dukundimana Jacqueline bari muri Suede bararangisha musaza wabo Nshimiyimana Cassien wigaga mu iseminari yo ku Karubanda, I Butare mbere y’intambara yo muri 94. Dusabimana na Dukundimana barakomeza bamusaba ko niba akiriho kandi akaba yumvise iri tangzo yakoresha uko ashoboye akabamenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe. Ngo ashobora kwisunga imiryango mpuzamahanga yita ku mpunzi nka HCR cyangwa umuryango mpuzamahanga wa Croix Rouge, ikabimufashamo. Dukundimana na Dusabimana bararangiza ubutumwa bwabo bamusaba kubandikira kuri aderesi za email zikurikira. Izo adersi ni dusce30@hotmail.com cyangwa ngabonce@yahoo.fr

9. Uyu munsi tugiye gusozereza ku butumwa bwa Yohani Maguru utuye mu karere ka Nyarubuye, intara ya Kibungo ararangisha umuhungu we Ndizeye Leonard ushobora kuba ari mu Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Arakomeza amusaba ko akimara kumva iri tangazo, asabwe kwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Yohani arakomeza avuga ko amakuru ye baheruka yiri I Warekare, ahitwa I Shariwo, akaba yakundaga kurema isoko rya Kibuwa. Yohani ararangiza ubutumwa bwe amusaba kwisunga ingabo za MONUC zikamufasha gutahuka. Ngo n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi uwo muhungu we Ndizeye yabimumenyesha.

XS
SM
MD
LG