Uko wahagera

Abanyamakuru bo mu Karere k'Ibiyaga Bigari Bahuriye i Bujumbura


Kuva tariki ya 4 kugeza ku ya 8 Mata abanyamakuru bagera kuri 20 baturuka mu Rwanda, Burundi na Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo bakorera ibitangazamakuru byandika bahuriye i Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi. Icyari kigamijwe muri uko guhura kwari ugufasha abanyamakuru gukorera hamwe amakuru, kungurana ibitekerezo, ndetse no kumenya uko igihugu cy’u Burundi gihagaze muri iyi myiteguro yo gusohoka mu nzibacyuho kirimo.

Abo banyamakuru babonye umwanya wo kuganira n’Abarundi banyuranye bafite uruhare mu buyobozi bw’igihugu, abashinzwe gutegura amatora, imiryango itegamiye kuri Leta, abaterankunga, n’abandi.

Abo banyamakuru bashoboye no gutembera imbere mu gihugu kugira ngo birebere uko abaturage babayeho. Basuye intara za Kayanza na Ngozi. Uretse ingaruka z’intambara zigaragara muri izo ntara - cyane cyane nk’abaturage bavuye mu byabo -hari n’ikibazo cy’amapfa akomeye yahateye mu bihe bishize kubera indwara zibasiye ibihingwa bimwe abaturage bacungiraho, nk’imyumbati, n’imvura yatinze kugwa.

Uko guhura kw’abo banyamakuru kwateguwe n’ishyirahamwe Institut Panos Paris rifite inshingano zo guteza imbere itangazamakuru mu bihugu bikennye. Uhagarariye iryo shyirahamwe mu karere k'Ibiyaga Bigari, Bwana Cyprien Ndikumana, avuga ko uko guhura biri no muri gahunda abanyamakuru biyemeje yo kunganira abakuru b’ibihugu by’akarere biyemeje kugakura mu bizazane kamazemo igihe. Uko guhura ngo bifasha abanyamakuru kuvuga amakuru bihagarariyeho, bityo ibihuha n’amakuru abogamye bikagabanuka.

Ubutaha abo banyamakuru bazongera guhurira i Bukavu, muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo, muri Gicurasi.

XS
SM
MD
LG