Nyuma y’aho inkiko gacaca zitangiriye imirimo yazo mu mwaka wa 2002, kuwa kane taliki ya 10/3/2005 nibwo zatangiye kuburanisha imanza. Izo nkiko zatangiye muri uriya mwaka zikaba zari mu rwego rw’ikitegererezo, zatangiriye mu mirenge igera ku 118 nibura mu karere harimo umwe zikoreramo.
Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’urwego rwa gacaca mu Rwanda, Madamu Domitille Mukantaganzwa, ngo amadosiye ibihumbi mirongo itandatu(60 000) ni yo yateguwe n’izo nkiko, ku bashinjwa genocide bo mu rwego rwa kabiri n’urwa gatatu, naho andi ibihumbi bitatu magana atanu (3500) akaba yarashyikirijwe za pariki zinyuranye zo mu gihugu, aya akaba arebana n’abashinjwa genocide bo mu rwego rwa mbere, kuko itegeko riteganya ko baburanishwa n’inkiko zisanzwe.
Nk’uko madamu Domitille abitangaza, ngo izi manza zikaba zatangiriye ku bashinjwa genocide barekuwe n’itangazo rya peresidansi ya Repubulika mu ntangiriro z’umwaka wa 2003. Imirenge idafite abo barekuwe, ngo iraburanisha abagororwa bireze bakemera icyaha bazava mu magereza bakaza kuburanira ku mirenge bakoreyeho ibyaha, n’abireze bakemera icyaha ariko batarafungwa.
Kuva izo nkiko zitangiye imirimo yazo, zikaba zarahereye ku cyiciro bita icy’ikusanyamakuru, ari na cyo gituma ariya madosiye aboneka. Muri rusange u Rwanda rukaba rufite imirenge igera ku 1545, bivuze ko n’inkiko zizaburanisha imanza za gacaca zingana kuriya. Uretse iriya mirenge 118 yatangiye icyiciro cy’iburanisha, indi mirenge isigaye inkiko gacaca ziracyari ku cyiciro cyo gukusanya amakuru.
Izi nkiko 118 zatangiye kuburanisha imanza zihwanye na 9% z’inkiko gacaca mu mirenge yose. Bivuze ko izo nkiko zigiye zibona imibare y’abashinjwa nk’iyabonetse muri ziriya zatangiye, abashinjwa barenga ibihumbi magana atanu. Ubuyobozi bw’inkiko gacaca na bwo bwemeza ko koko umubare w’abaregwa uzaba munini, cyakora bugasobanura ko nta gitangaza kirimo kuko ngo n’abakoze genocide bari benshi. Gusa ikibazo ni ukuzabona gereza zo gufunga abazahamwa n’ibyaha bisaba gufungwa, igihe na gereza zihari ubu zuzuye. Aha umukuru wa gacaca mu gihugu asobanura koko ko iki kibazo kitarabonerwa umuti, cyakora ngo nibiba, Abanyarwanda bazicara barebe icyo bakora.
Hari ababa baratangiye guhunga
Amakuru yari amaze iminsi avuga ko hari abatangiye guhunga, kubera gutinya ko inkiko gacaca zizabafunga. Umuyobozi w’inkiko gacaca yemeza koko ko byabayeho mu ntara za Kibungo na Gisenyi, ariko ngo abahunze ni bake cyane, kandi na bo ngo ntibajya kure, ngo baragenda bakagaruka.
Muri abo ariko ngo harimo abahunga batinya ko babeshyerwa n’abo bafitanye ibibazo. Aha Umukuru w’inkiko gacaca yatangaje ko bitoroshye kubeshya mu nkiko gacaca, igihe zibera ku mugaragaro kandi abandi baturage bahari bashobora gushinjura ubeshyerwa. Yongeraho ko n’itegeko rigenga gacaca riteganya igihano cyo gufungwa kuva ku mwaka umwe kugeza kuri ibiri k’umuntu uwo ariwe wese ubeshyera mugenzi we.
Iki kibazo cyo guhunga inkiko gacaca kiri mu byatumye gutanga impapuro z’inzira bisigaye bigorana, ndetse bamwe bakaba baranasabaga ko abakekwa guhunga batahabwa izo mpapuro z’inzira. Minisitiri ushinzwe umutekano, Christophe Bazivamo, ariko we siko abibona, kuko ngo igihe cyose umuntu atarahamwa n’icyaha aba afite uburenganzira amategeko amugenera. Agasanga kandi ngo passport atari urukingo rwabuza ushinjwa gufatwa agashyikirizwa inkiko.
Ku kibazo cyo kumenya niba inkiko gacaca zidashobora gutinya guhamagaza umuyobozi runaka gutanga ubuhamya cyangwa kwiregura ku byo ashinjwa, umuyobozi w’inkiko gacaca, Madamu Domitille Mukantaganzwa yatangaje ko inkiko zifite ububasha zihabwa n’itegeko bwo guhamagara uwo ari we wese, zagira ikibazo ngo zikaba zakwiyambaza urwego rukuru rw’inkiko gacaca.
Ubuyobozi bw’inkiko gacaca buvuga kandi ko igihe cyo kurangiza kuburanisha imanza za gacaca kitamenyekana neza, ariko ngo abaturage babigizemo uruhare ntibyagombye kurenza imyaka itanu. Abaturage ngo bakwiye cyane kuvugisha ukuri, bakirega bakanemera icyaha. Ibyo ngo byakwihutisha imanza.
Umukuru w’inkiko gacaca asobanura ko muri za gereza ho kwirega bigeze kure kuko ngo 87% by’abashinjwa genocide muri za gereza ngo barangije kwirega no kwemera icyaha. Ubu muri za gereza bivugwa ko harimo abantu bagera ku bihumbi 85 bashinjwa genocide. Ubundi barengaga ibihumbi 100 ariko itangazo rya peresidansi rikaba ryaratumye harekurwa abagera ku bihumbi miringo ine na bitanu nk’uko umukuru w’inkiko gacaca yabitangaje.