Uko wahagera

Urwanda Ruritegura Umunsi wa "Francophonie"


Bamwe mu bahanzi n’abanyabugeni bakomoka mu bihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa bamaze gusesekara mu Rwanda kugira ngo bafatanye n’Abanyarwanda kwitegura umunsi w’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa (Francophonie) uzizihizwa tariki ya 20 Werurwe.

Mu minsi 15 bagomba kumara mu Rwanda bazahugura abahanzi n’abanyabugeni ku buryo bwabafasha kuba abahanzi n’abanyabugeni babigize umwuga. Abo bahanzi ’abanyabugeni bari mu Rwanda bakaba baturutse mu bihugu bitandukanye bivuga ururimi rw’Igifaransa; harimo n’abavuye muri Canada no mu Bubiligi.

Umwe muri abo bahanzi bazwi cyane muri Afurika, Bwana Casimir Zao Zoba ukomoka mu gihugu cya Congo Brazaville, akaba azwi mu ndirimbo Cadavre na Moustique, azakoresha ibitaramo mu ntara zitandukanye zo mu Rwanda. Abandi bahanzi na bo, barimo Aanyarwanda, na bo bazakoresha ibitaramo mu ntara zitandukanye z’u Rwanda.

Muri iyo minsi 15 ikindi igikorwa giteganijwe ni ukumurika igitabo “Rwanda Nziza” kigaragaza imiterere y’u Rwanda muri rusange. Abageze mu Rwanda ku cyumweru basuye urwibutso rwa genocide. Bagamaganye genocide kugira ngo itazongera kubaho ukundi haba mu Rwanda, uri Afurika ndetse no ku isi yose.

XS
SM
MD
LG