Uko wahagera

Amatangazo yo ku Itariki 6 Werurwe 2005


Uyu munsi turatumikira aba bakurikira:

Ndayisenga Anastse ubarizwa kuri centre ya Kabeza, umujyi wa Gikongoro; umuryango wa Nyabyenda Sitefano utuye mu kagari ka Kigeme, umurenge wa Bimomwe, akarere ka Ruyumba, intara ya Gitarama na Rwabulindi Leonidas utuye ku murenge wa Gikomero, akarere ka Muhanga, mu cyahoze ari komine Mushubati, intara ya Gitarama, Gashirabake Damiyani utuye ku murenge wa Mugamba, akagari ka Sereri, akarere Cyeru, intara ya Ruhengeri; Verene Mukambumbyi utuye mu kagari ka Kabuyagi, umurenge wa Gitongo, akarere ka Nyamashek, intara ya Cyangugu na Icyimpaye Sifora utuye mu kagari ka Mucamo, umurenge wa Gitongo, akarere ka Nyamasheke, intara ya Cyangugu, Nyirahabineza Tamali utuye mu kagari ka Kanyinya, umurenge wa Taba, akarere ka Kamonyi, intara ya Gitarama; Nyirahabineza Tamali utuye mu kagari ka Kanyinya, umurenge wa Taba, akarere ka Kamonyi, intara ya Gitarama na Muhimpundu Beatrice umwarimukazi I Manyagiro, umurenge wa Bungwe, akagari ka Rugasa.

1. Duhereye ku butumwa bwa Ndayisenga Anastse ubarizwa kuri centre ya Kabeza, umujyi wa Gikongoro ararangisha bakuru be Mulihano Inosenti na Sebalinda Sitefano. Ndayisenga arakomeza ubutumwa bwe avuga ko yaburaniye n’abo bakuru be I Kibeho, intara ya Gikongoro, muri 95. Arabasaba rero ko niba bakiriho kandi bakaba bumvise iri tangazo bamumenyesha amakuru yabo n’aho baherereye muri iki gihe. Ndayisenga arakomeza ubutumwa bwe abamenyesha ko abandi bose baraho usibye umukecuru Nyirababiligi Esteli witabye Imana mu mwaka w’2003. Ndayisenga ararangiza ubutumwa bwe asaba abo bakuru be ko bakwihutira gutahuka bakimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro.

2. Dukurikijeho ubutumwa bw’umuryango wa Nyabyenda Sitefano utuye mu kagari ka Kigeme, umurenge wa Bimomwe, akarere ka Ruyumba, intara ya Gitarama urarangisha abana bawo Nyandwi Silivani, na Nyamvura Tilifaniya, bose bakaba baraburaniye mu cyahoze cyitwa Zayire ubwo bari mu nkambi ya Nyamiragwe. Uwo muryango urakomeza ubutumwa bwawo ubasaba ko niba bakiriho kandi bakaba bumvise iri tangazo bakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro kandi ko na bo bose baraho. Ngo n’abagiraneza bakumva iri tangazo bazi abo bana barangishwa babibamenyesha.

3. Tugeze ku butumwa bwa Rwabulindi Leonidas utuye ku murenge wa Gikomero, akarere ka Muhanga, mu cyahoze ari komine Mushubati, intara ya Gitarama ararangisha umugore we Mukagatare Therese, abana Nizeyimana Fulgence na Munyaneza Marc. Rwabulindi arakomeza ubutumwa bwe abasaba ko niba bumvise iri tangazo, bakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Rwabulindi ararangiza ubutumwa bwe asaba umugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi abo arangisaha kubibamenyesha.

4. Dukomereje rero ku butumwa bwa Gashirabake Damiyani utuye ku murenge wa Mugamba, akagari ka Sereri, akarere Cyeru, intara ya Ruhengeri ararangisha umwana w’umukobwa witwa Mukamurenzi Oliva, uri mu kigero cy’imyaka 13, wabuze muri 96 ubwo bahungukaga bava mu cyahoze cyitwa Zayire. Gashirabake arakomeza avuga ko uwo mwana yaburiye ku Gisenyi. Ngo umugiraneza wese waba waba azi cyangwa afite uwo mwana ko yamuzana akamugeza ku isoko rya Kivuruga, akarere ka Bugarura cyangwa se akamushyikiriza umuryango mpuzamahanga wa Croix Rouge.

5. Dukurikijeho ubutumwa bwa Verene Mukambumbyi utuye mu kagari ka Kabuyagi, umurenge wa Gitongo, akarere ka Nyamasheke, intara ya Cyangugu ararangisha Theoneste Bapfakurera, Mukarurangwa Vestine, Uwishema Leonard, Emmanuel Ndikubwimana, Frederic Bihoyiki, Consolata Ntawigira, Josiane Kwitegetse na Nyirantezabatoni Consolata. Verena arakomeza abasaba ko niba bumvise iri tangazo bakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Verena aboneyeho kandi kubamenyesha ko Nduwamungu Hitimana John n’umuryango we wose baraho kandi bakaba bakaba babasuhuza cyane. Verena ararangiza ubutumwa bwe abamenyesha ko aba mu rugo wenyine kandi akaba yarahumye amaso.

6. Tugeze ku butumwa bwa Icyimpaye Sifora utuye mu kagari ka Mucamo, umurenge wa Gitongo, akarere ka Nyamasheke, intara ya Cyangugu ararangisha Ndolimana Donati wahoze atuye I Gitongo. Icyimpaye arakomeza ubutumwa bwe amenyesha uwo Ndolimana ko umugore we Uzayisenga Suzana yitabye Imana azize impanuka y’imodoka. Ngo yasize abana babili Shema Jean Zilipie na Mukashema Chantal. Ngo niba akiriho rero kandi akaba yumvise iri tangazo, asabwe kwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ngo n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo amuzi yabimumenyesha.

Abifuza kutwandikira aderesi zacu ni VOA Africa Division, Kirundi -Kinyarwanda Service, 330 Independence Avenue SW, Washington DC 20237, USA. E-mail yacu ni central-africa@voanews.com cyangwa radiyoyacu@voanews.com Fax yacu yo ni (202) 260-2579.

7. Dukomereje ku butumwa bwa Nyirahabineza Tamali utuye mu kagari ka Kanyinya, umurenge wa Taba, akarere ka Kamonyi, intara ya Gitarama aramenyesha umugabo we Pasteur Umugiraneza Francois, baburaniye mucyahoze cyitwa Zayire ko we yageze mu Rwanda amahoro. Nyirahabineza arakomeza amumenyesha ko akimara kugera mu Rwanda yibarutse umwana w’umukobwa, ubu akaba yiga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza. Ngo uwo mwana yitwa Uwishoreye Benie. Nyirahabineza aramusaba rero ko niba akiriho kandi akaba yumvise iri tangazo ko yatahuka mu Rwanda ngo kuko ubu ari amahoro.

8. Dukurikijeho ubutumwa bwa Ngizwenimana Jean Baptiste utuye ku murenge wa Kindama, akarere ka Ngenda, intara ya Kigali ngali ararangisha mushiki we Nirere Vestine baburaniye mu karere ka Masisi, ho mu cyahoze cyitwa Zayire. Ngizwenimana arakomeza amusaba ko aramutse yumvise iri tangazo yabamenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe. Ngizwenimana arakomeza ubutumwa bwe asaba kandi mukuru we Bulikukiye Michel, aho yaba ari hose ko yabamenyesha amakuru ye muri iki gihe akimara kumva iri tangazo. Ngo n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo yabibamenyesha.

9. Uyu munsi tugiye gusozereza ku butumwa bwa Muhimpundu Beatrice umwarimukazi I Manyagiro, umurenge wa Bungwe, akagari ka Rugasa ararangisha basaza be Kwizera Piere, Nyiringabo Jean Damascene na mubyara we Nshimyumukiza Ephraim. Muhimpundu arakomeza ubutumwa bwe avuga ko yaburaniye n’abo arangisha I Masisi ho muri Congo-Kinshasa y’ubu. Muhimpundu arabasaba ko bakwihutira gutahuka bakimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Muhimpundu ararantiza ubutumwa bwe abamenyesha ko abo mu muryango wabo baraho kandi ko babakumbuye cyane. Ngo n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi abarangishwa yabibamenyesha.





XS
SM
MD
LG