Uko wahagera

Muri Togo Hazaba Amatora mu Minsi 60


Ku wa gatanu ushize perezida wa Togo, Bwana Faure Gnassingbe, yatangaje ko igihugu cye kizakoresha amatora mu gihe cy’amezi 2. Ibyo perezida Gnassingbe yabitangarije kuri television y’igihugu cye, avuga ko azakomeza kuba perezida muri ayo mezi abiri kugeza igihe amatora azabera.

Perezida Gnassingbe yemeye gukoresha amatora nyuma y’aho amahanga akomereje kumwamagana cyane avuga ko yagiye k’ubutegetsi k’uburyo butemewe n’amategeko. Kuva igisirikari cya Togo cyamusimbuza nyakwigendera se, Gnassingbe Eyadema, abategetsi bo muri Afurika, Uburayi n’Amerika baramwamaganye.

Umuryango Afurika Yunze Ubumwe wo wamusabye gukoresha amatora nk’uko itegeko nshinga ry’igihugu cye ribiteganya. Inteko ishinga amategeko y’igihugu cye yari yahinduye itegeko nshinga kugira ngo Faure Gnassingbe ashobore gukomeza mandat ya se kugeza muri 2008.

XS
SM
MD
LG