Uko wahagera

Urwanda Abatwa Ngo Bahindure Izina n'Imikorere Yabo


CAURWA, ishyirahamwe ry’abasangwabutaka bo mu Rwanda, ryategetswe na Guverinoma guhagarika ibikorwa byaryo niba ridahinduye inyito n’amategeko rigenderaho. Guverinoma y'u Rwanda ivuga ko ngo iyo nyito n'amategeko ngo bidahuye n’amahame y’itegeko nshinga. Umuyobozi nshingwa-bikorwa w'iryo shyirahamwe, Zephyrin Karimba, ngo ategereje ko inzego zibishinzwe zijya gufunga ibiro bye.

Icyo cyemezo cyo gutegeka ishyirahamwe CAURWA (Communauté des Autochtones Rwandais) guhagarika ibikorwa byaryo cyafashwe na Minisiteri y’Ubutabera na Minisiteri ifite amashyirahamwe mu nshingano zayo. Icyo cyemezo kijya gufatwa cyaturutse kuri iryo shyirahamwe ryashakaga ubuzima gatozi, kuko kuva ryashingwa muri 1995 ritigeze ribuhabwa. Minisitiri w’Ubutabera yarisubije arimenyesha ko ridashobora kubuhabwa kuko ngo amategeko n’inyito byaryo biciye ukubiri n’amahame remezo y’itegeko nshinga u Rwanda rugenderaho. Minisitiri w’Ubutabera akaba yarasabye iryo shyirahamwe kubanza guhindura ayo mategeko n’inyito yaryo kugira ngo ribone guhabwa ubuzima gatozi.

Ryategetswe guhagarika imirimo yaryo

Nk’uko Minisitiri ufite amashyirahamwe mu nshingano ze yabitegetse
umuyobozi w’iryo shyirahamwe mu ibarwa yamwandikiye, yamumenyesheje ko igihe ishyirahamwe ritarakurikiza ibyo risabwa rigomba guhita rihagarika imirimo yaryo.

Icyo cyemezo cyanashyigikiwe n’umuvunyi mukuru. Mu ibarwa yandikiye umuyobozi wa CAURWA, yibukije ko kubima ubuzima gatozi bishingiye ku mahame remezo itegeko nshinga ry’u Rwanda rigenderaho, agamije kurandura burundu amacakubiri ashingiye ku moko, uturere n’andi macakubiri ayo ariyo yose. Ku muvunyi ngo gukoresha amagambo Abatwa, cyangwa se Abasangwabutaka akoreshwa henshi mu mategeko ishyirahamwe rigenderaho, ngo ni bimwe mubyibutsa amateka yagize ingaruka zitari nziza mu mibereho y’abanyarwanda. Umuvunyi akaba asobanura ko guhindura amategeko y’ishyirahamwe caurwa biri mu rwego rwa gahunda y’igihugu yo kubumbatira ubumwe bw’abanyarwanda no kurwanya ibitekerezo byose birimo ivangura cyangwa byarihembera.

Abatwa siko babibona

Abatwa bo ntibavuga rumwe n’abayobozi b’igihugu. Nk’uko bamwe mu banyeshuri bafashijwe kwiga na Caurwa babivuga, ngo bashoboye gufashwa kuko ari abatwa. Bagasanga guhindura inyito y’ishyirahamwe n’amategeko arigenga, byahita bituma badafashwa kuko ababafashaga babafashaga nk’abatwa. Bagasanga kugira ngo ibyo bishoboke, ari uko nibura bagenerwa gahunda yihariye na Leta, nk’uko abandi banyarwanda bafite ibibazo byihariye bagiye bagenerwa gahunda zihariye. Abo ni nk’abacitse ku icumu rya jenocide, abamugaye, abana b’inzerezi n’abandi. Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’ishyirahamwe, ngo ryishingiraga abanyeshuri b’abatwa bagera kuri 80. Ryafashaga kandi abatwa mu mishinga inyuranye, nk’ubuhinzi, ubworozi, ububumbyi, kububakira amazu n’ibindi.

Abaterankunga batangiye guhagarika inkunga

Abayobozi b’ishyirahanwe bafite impungenge kuko abaterankunga batangiye guhagarika imfashanyo zabo. Nk’uko Madamu Muhawenimana Marthe ushinzwe uburezi muri Caurwa abivuga, ngo ubu nta mafaranga bafite yo kurihira abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye, bamwe bakaba batazashobora kuyakomeza kuko inkunga zahagaze. Ikibazo kikaba kinafitwe n’abatwa baterwaga inkunga na caurwa mu mishinga yabo. Umwe mu bayobozi b’umuryango trocaire utarashatse kwivuga izina, akaba atangaza ko Leta y’u Rwanda itegeka abaterankunga gukorana m’imiryango nyarwanda ifite ibyangombwa. Bityo rero bakaba ntakundi babigenza bagomba guhagarika inkunga trocaire yageneraga caurwa, niba ntagisubizo kibonetse ku buzima gatozi bw’ishyirahamwe. Umuryango w’ibihugu by’i Burayi nawo ukaba nawo usa n’uwahagaritse inkunga wageneraga iryo shyirahamwe.

Ijambo Abatwa rigaragara no mu zindi nyandiko za Leta

Umuyobozi wa caurwa Juvenal Sebishwi we asanga ikibazo kigomba kuba kitari gusa ku magambo agaragara mu nyito n’amategeko y’ishyirahamwe, kuko ngo amagambo abatwa cyangwa se abasangwabutaka anagaragara no mu nyandiko nyinshi za Leta. Ibyo bikaba byarasobanuwe mu nyandiko ndende caurwa yoherereje munisitiri w’ubutabera. Muri iyo nyandiko kandi abanyamuryango ba caurwa bagaragaza ko no muri discours za Perezida wa Repubulika yagiye agaragaza ko abatwa barenganye bityo bakaba bagomba kwitabwaho. Bwana Sebishwi akaba asobanura ko ubu bari kumenyesha abanyamuryango b’ishyirahamwe n’abandi bose bafashwaga naryo uko ikibazo kimeze, bakaba bateganya inteko rusange y’ishyirahamwe ariyo izafata icyemezo cyanyuma mu kwezi gutaha.

Ibarura ry’abaturage ryo mu mwaka wa 2002 rikaba ryaragaragaje ko abatwa bo mu rwanda barenga gato 33 000 kuri miliyoni zirenga umunani z’abanyarwanda. Kugaza ubu abatwa bageze muri kaminuza bari mu Rwanda ni batatu gusa.

XS
SM
MD
LG