Uko wahagera

Venezuela Yasubiye Kwemera Ingendo z'Abirukanywe na Amerika


Bamwe mu birukanywe na Amerika
Bamwe mu birukanywe na Amerika

Kuri uyu wa kane, guverinoma ya Venezuwela yemeye gusubukura ingendo z’abimukira birukanwa, kubera ko binjiye muri Amerika mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Umudipolomate mukuru w’Amerika yabitangaje mu nyandiko yashyize ku rubuga X kuwa kane, nyuma y’abo gutwara abo bantu bibaye bihagaritswe mu kwezi gushize.

Uwo mudipolomate w’Amerika Richard Grenell, mu nyandiko ye kuri X yakomeje avuga ko indege zonngera gukora izo ngendo guhera kuri uyu wa gatanu.
Minisiteri y’itumanaho ya Venezuela ntabwo yahise isubiza ubwo yari isabwe kugira icyo ibivugaho.

Mu mpera z’ukwezi kwa mbere, Grenell yasuye umurwa mukuru wa Venezuwela, Caracas nk'intumwa ya Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump abonana na Perezida Nicolas Maduro kandi mubyo baganiriye harimo gusubiza abimukira iwabo ku ngufu. Nyuma yaho gato, itsinda ry’Abanyamerika bari bafatiwe muri Venezuwela, bararekuwe maze ingendo z’indege zongera gutangira.

Abanyavenezuwela bagize igice kinini cy’abimukira binjiye muri Amerika mu myaka ya vuba. Benshi bahunze igihugu cyabo kubera ibibazo by’ubukungu bitabonerwa umuti n’akajagari muri politiki.

Mu mpera z'icyumweru gishize, Perezida Maduro yerekanye ko ingendo zari ziteganyijwe zo gutwara abimukira bo muri Venezuwela birukanywe "zagizweho ingaruka" n’icyemezo cy'ubuyobozi bwa Perezida Trump cyo guhagarika uruhushya rukenewe, rwatumaga isosiyete ya peteroli y’inyamerika, Chevron, ikoera muri Venezwwela.

Guverinoma y’Amerika yavuze ko kuba nta cyagezweho mu bijyanye n’amavugurura areba amatora, hakiyongeraho ibyo gucyura abimukira, ari byo byatumye lisansi y’ubucuruzi kuri iyo sosiyete, ihagarikwa. Guverinoma ya Venezwwela ni cyo yishingikirizagaho mu kwinjiza amafaranga akenewe cyane mu gihugu. (Reuters)

Forum

XS
SM
MD
LG