Prezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe z’Amerika arateganya kugira umuherwe Massad Boulos intumwa ye yihariye mu karere k’Ibiyaga bigari, nk’uko bitanganzwa n’ikinyamakuru Semafor cyandikirwa muri Amerika.
Uyu Boulos ufite inkomoko muri Liban ni bamwana wa Prezida Trump. Umuhungu we yashakanye n’umukobwa wa Trump, Tiffany Trump.
Ikinyamakuru Semafor kivuga ko nyuma yo kwemezwa, Boulos azakora urugendo muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo no mu Rwanda mu mpera z’uku kwezi.
Uru rugendo ruzaba rubaye mu gihe umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi muri Kongo ukomeza kwigarurira uduce twinshi tw’uburasirazuba bwa Kongo. Amahanga na Kongo byakomeje gushinja u Rwanda gushyigikira M23. Ibyo u Rwanda rwakomeje guhakana.
Forum