Uko wahagera

U Rwanda Rwahagaritse Ubutwererane n'Ububiligi


Ministri w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda Olivier Nduhungirehe
Ministri w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda Olivier Nduhungirehe

Guverinema y’u Rwanda kuru uyu wa kabiri yahagaritse ubutwererane n’igihugu cy’Ububiligi. Irashinja iki gihugu gufatanya na Repubulika ya demukarasi ya Kongo mu bukangurambaga bugamije gukoma mu nkokora gahunda z’u Rwanda z’iterambere zirimo kurusopanyiriza mu bigo by’imali n’imiryango mpuzamahanga.

Mu bisobanuro yatanze mu nyandiko yashyize ahagaragara, minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda ishinja Ububiligi kubogama no gufatanya na Repubulika ya demukarasi ya Kongo mu bikorwa bigamije gusaba ikomanyirizwa ry’u Rwanda, aho gushyigikira inzira yo gushaka ibiganiro byasabwe n’Afurika y’unze Ubumwe, umuryango w’Afurika y’uburasirazuba n’iy’Amajyepfo, bigamije gushaka umuti w’intambara ibera mu burasirazuba bwa Kongo.

U Rwanda rusanga gukoresha ihagarikwa ry’inkunga y’iterambere nk’igikoresho cyo kumvisha igihugu cyangwa kugihana, ari ukobogamira uruhande rumwe, kudashyira mu gaciro no gutambamira ingufu nyafurika zigamije gushakira ikibazo umuti binyuze mu biganiro. Bityo rukabona ko ubufatanye bw’u Rwanda n’Ububiligi nta shingiro bugifite, rugaheraho rutangaza ko ruhagaritse inkunga y’iterambere rwari rufitanye n’Ububiligi yari iteganyijwe kuva umwaka ushize 2024 -2029.

Mw’ibaruwa yarwo, u Rwanda ruvuga ko rutazaterwa ubwoba cyangwa ngo rugondwe n’ibikangisho rube rwashyira umutekano warwo mu kaga. Ruvuga ko intego yarwo ari ukurinda ubusugire bw’imipaka yarwo no kurangiza ku buryo budasubirwaho politiki y’imvururu ishingiye ku moko.

Ministeri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda iravuga ko rukeneye amahoro n’igisubizo kirambye kuri ibyo bibazo byose byakomeje kugaragara kubera icyo rwise “kunanirwa kwa Repubulika ya demukarasi ya Kongo n’umuryango mpuzamahanga bamaze imyaka n’imyaka barananiwe kubahiriza inshingano zabo zo kurandura umutwe wa FDLR ufatwa n’umuryango w’Abibumbye nk’uwiterabwoba, no kurengera uburenganzira bwa ba nyamuke”.

Mu gusoza u Rwanda rwavuze ko ubufatanye mu iterambere bugomba gushingira ku bwubahane hagati y’ibihugu kandi ko rugaragaza nta mbereka imikoreshereze myiza y’imfashanyo ruhabwa, kandi ko ntawe urarushinja kuyikoresha nabi. Ruravuga ko icyo rushyize imbere ari ugukomeza ubwubahane ku mpande zose, no gushyigikira ku buryo butaziguye gahunda z’ubuhuza z’umuryango w’Afurika yune Ubumwe, uw’uburasirazuba bw’Afurika n’uwamajyepfo yayo muri ibi bihe bitoroheye akarere ruherereyemo.

Ubwongereza Bwatumije Uhagarariye u Rwanda

Hagati aho leta y’Ubwongereza yatumije uhagarariye u Rwanda muri icyo gihugu Ambasaderi Johnstone Busingye kuganira ku kibazo cy’umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira uduce tw’uburasirazuba bwa Kongo.

Itangazo rya ministeri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane y’Ubwongereza ryashyize ahabona amagambo y’umuvugizi wayo avuga ko Ubwongereza bwamaganye bwivuye inyuma ‘ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda n’umutwe wa M23 byo kwigarurira ibice by’uburasirazuba bwa Kongo”

Ubwongereza buravuga ko bitakwemerwa kandi ari ukuvugera ubusugire bwa Repubulika ya demukarasi ya Kongo, bityo bugasaba u Rwanda gukura ingabo zarwo muri Kongo vuba na bwangu no kuyoboka inzira y’amahoro yatangijwe n’imiryango Nyafurika.

Forum

XS
SM
MD
LG