Umuryango w'Abibumbye urasaba ibihugu biwugize n'abaterankunga amadolari miliyari 6 yo guhangana n'ishyano ry'inzara yugarije Sudani.
Akoresheje ubuhanga bwa videwo, umuyobozi wa PAM, ishami rya ONU ryita ku biribwa, Cindy McCain, yabwiye inama y’abadipolomate bari buzuye icyumba cy’inama i Geneve, ati: “Uyu munsi Sudani ni yo ya mbere ifite inzara mbi cyane kurusha ahandi hose kw’isi.”
Mugenzi we ushinzwe urwego rw’ubutabazi bwihutirwa rya ONU, Tom Fletcher, nawe yunzemo, ati: “Ni ishyano rwose ridasanzwe. Rirasaba rero n’igisubizo kidasanzwe.”
Abaturage ba Sudani miliyoni 26 bugarijwe n’icyorezo cy’inzara itarabaho kubera intambara irimo iyogoza Sudani kuva mu kwezi kwa kane 2023. Barimo abari imbere mu gihugu n’abahungiye mu bihugu by’abaturanyi nka Repubulika ya Santrafrika, Cadi, Misiri, Etiyopiya, Libiya, Sudani y’Epfo na Uganda.
Umukuru wa HCR, Filippo Grandi, we yasobanuye ko inkunga ONU ikeneye ari iy’ibya nkenerwa by’ibanze bya buri munsi. Yongeyeho ko bamwe bashobora gukeka ko iyi nkunga y’amadolari miliyari esheshatu ihanitse cyane. Ati:
“Nyamara nta n’ubwo ageze kw’idolari rimwe ku munsi kuri buri muntu umwe muri aba dutabariza.” (Reuters, AFP
Forum