Uko wahagera

Afurika y'Epfo Ishobora Guha Irani n'Uburusiya Isoko ryo Kwagura Ingufu za Nukiliyeri


Ikigo cya nukiliyeri cya Koeberg kiri i Cape town mur Afurika y'Epfo
Ikigo cya nukiliyeri cya Koeberg kiri i Cape town mur Afurika y'Epfo

Muri Afurika y’Epfo, ministri w’umutungo kamere, amabuye y’agaciro na peteroli, Gwede Mantashe, yatangaje ko iki gihugu gishobora kwisunga Uburusiya na Irani mu rwego rwo kwagura ubushobozi bw'uburyo bwa gisivili ingufu za nikiliyeri.

Afurika y’Epfo ni cyo gihugu rukumbi ku mugabane w’Afurika gifite ikigo cy’umuriro w’amashanyarazi akoresha ingufu za nikiliyeri ahitwa Koeberg mu mujyi wa Cape Town. Irateganya kongeraho megawati 2500 kugirango ihangane n’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi mu bice bimwe na bimwe. Uyu mugambi uri mu rwego rwo kuzahura ubukungu bukomeje kugenda buhungabana no kugabanya ibyuka bihumanya ikirere.

Ministri w’umutungo kamere, amabuye y’agaciro na peteroli, Gwede Mantashe, aravuga ko igihugu cye kidashobora gutanga isoko ngo bakumire Irani cyangwa Uburusiya.

Ubu Afurika y’Epfo iri mu mboni za Leta zunze ubumwe z’Amerika nyuma y’uko Perezida Donald Trump atanze itegeko ryo guhagarika imfashanyo Amerika yahaga icyo gihugu. Mu bindi iryo tegeko-teka ryavuze bidatangiwe ibimenyetso harimo ko Afurika y’Epfo yaba irimo gutsura umubano wayo na Irani.

Ibiro bya Perezida Cyril Ramaphosa w’Afurika y’Epfo byatangaje ko nta mubano wihariye igihugu ke gifitanye na Irani ku birebana n’ikoranabuhanga rya nikiliyeri. Umuvugizi wa ministeri y’ububanyi n’amahanga ya Leta zunze ubumwe z’Amerika ntacyo yatangaje ku byerekeye kuba Irani cyangwa Uburusiya byakorana n’Afurika y’Epfo mu rwego rwo guteza imbere ingufu zituruka kuri nikiliyeri.

Abasesenguzi baravuga ko biramutse bigenze bityo, byakongera umuwuka mubi hagati y’Afurika y’Epfo na Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Forum

XS
SM
MD
LG