Uko wahagera

Uganda: Besigye Atavuga Rumwe n'Ubutegetsi Yitavye Ubutungane Aremvye


Muri Uganda, Kizza Besigye wo mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi uri mu myigaragambyo yo kwiyicisha inzara aho afungiye, yitabye urukiko kuri uyu wa gatanu, bigaragara ko afite intege nke.

Kizza Besigye w’imyaka 68, ni umwe mu ba mbere batavuga rumwe na perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, umaze hafi imyaka 40 ku butegetsi. Besigye yahanganye na Museveni mu matora incuro enye, uyu amutsinda.

Umwunganizi wa Besigye, Erias Lukwago, yavuze ko uwo aburanira yatangiye kwiyicisha inzara kw’itariki ya 10 y’uku kwezi kwa kabiri, mu buryo bwo kwamagana ifungwa rye.

Ejo kuwa kane, Lukwago yavuze ko Besigye yari arembye cyane ku buryo atashoboraga kuva mu cyumba afungiyemo, ariko kuri uyu wa gatanu, yitabye urukiko rwa gisivili, kwumva ibyaha aregwa mu rubanza rutandukanye.

Meya wungirije w’umujyi wa Kampala, Doreen Kyanjura, akaba n'umwe mu bagize ishyaka rya PFF rya Besigye, yatangarije AFP ati: "Yari mu bihe bibabaje."
"Yagaragaye afite intege nke cyane, kandi igihe kimwe yagerageje gushakisha umwuka, bidutera kurira."

Kizza Besigye yitabye urukiko ari kumwe n’uwo bafatanyije muri politiki, Samuel Lubega Mukaaku, bivugwa ko yashishikarije urugomo, ubwo bombi bayoboye imyigaragambyo yamaganaga ibiciro bihanitse by’ibintu bikenerwa buri munsi, mu mwaka wa 2022.

Kuwa kabiri, Besigye ntiyitabye urukiko nyuma yo kohereza inyandiko yandikishije intoki, avuga ko arwaye. Lukwago umwunganira yabwiye ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP ati: "Niba atarekuwe, azapfa."

Umuvugizi wa gereza ya Uganda, Frank Baine, yatangarije AFP ati: "Ni byo, Besigye muri iki gihe ntabwo ameze neza, ariko ubuzima bwe burimo gucungwa n'itsinda ryacu ry'ubuvuzi kandi nta mpamvu yo kugira ubwoba."

Umuryango w'abibumbye n'imiryango myinshi iharanira uburenganzira bwa muntu bagaragaje ko bahangayikishijwe n’ikibazo cyo guhashya abanyepolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda mu gihe hitegurwa amatora ya perezida ya 2026. (AFP)

Forum

XS
SM
MD
LG