Sam Nujoma, impirimbanyi y’umunyapolitike wabaye umuyobozi w’inyeshyamba zarwanyije ubutegetsi bwa ba gashakabuhake akaba perezida wa mbere wa Namibiya, yaraye atabarutse afite imyaka 95.
Urupfu rwe rwatangajwe n’ibiro bya Prezidansi ya Namibiya kuri iki cyumweru.
Nujoma yabaye umukuru w’igihugukidatuwe cyane cya Namibiya mu kwezi kwa gatatu 1990 naho mu 2005 inteko ishinga amategeko ishyiraho itegeko ryemeza ko ahabwa icyubahiro cyo kwitwa “Umubyeyi washinze igihugu cya Namibiya”
Yavutse mu 1929, igihe igihugu cye cyategekwaga na ba gashakabuhake bo muri Afurika y’Epfo kuva nyuma y’intambara y’Isi ya mbere hashize imyaka mike ubutegetsi bw’abakoloni b’Abadage bukoze jenoside y’ubwoko bw’aba Herero n’Aba Nama muri icyo gihugu.
Mu buto bwe yaragiye inka za Se nyuma aza kuhava ajya kwiga mu ishuri rya misiyoni y’abazungu bo muri Finlande aho yavuye ajya gukora ku kigo cya gari ya moshi yo muri Afurika y’Epfo. Aho niho yavuye atangiza urugamba rwo kurwanya ba gashakabuhake ayoboye ishyaka rya SWAPO n’umutwe waryo w’inyeshymaba PLAN yashyizeho mu 1966.
Mu 1978 Umuryango w’Abibumbye wategetse ko intambara ihagarara muri icyo gihugu hakaba amatora. Ishyaka SWAPO rya Sam Nujoma ni ryo ryatsinze amatora yabaye nyuma y’imyaka icumi mu 1989.
Yayoboye manda eshatu nka perezida kuva mu 1990 kugeza mu 2005. Mu gihugu cyari cyarashegeshwe n’ubutegetsi bwa ba gashakabuhake bw’Abadage, yagerageje gushyiraho gahunda y’ubwiyunge n’inzego zishyize imbere demukarasi.
Mu byo yanenzwe harimo kutihanganira itangazamakuru rinenga, no kuvugurura itegeko nshinga kugirango yitoreze manda ya gatatu.
Yari inshuti y’akadasohoka ya nyakwigendera Robert Mugabe wa Zimbabwe, ashyigikiye iyirukanwa ry’abazungu muri icyo gihugu, n’ubwo atarishyize mu bikorwa muri Namibiya yari abereye umuyobozi.
Abayobozi batandukanye ku mugabane w’Afurika bunamiye iyi mpirimbanyi yaharaniye kubohoza Namibiya bayivugaho amagambo ashimagiza umurage isigiye icyo gihugu. (REUTERS)
Forum