Uko wahagera

Mu Burasirazuba bwa Kongo Ibintu Bishobora Kurushaho Kuba Bibi: ONU


Volker Turk uyoboye ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bwa muntu.
Volker Turk uyoboye ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bwa muntu.

Kuri uyu wa Gatanu, umuyobozi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bwa muntu, Volker Turk, yatangaje ko ibintu bibi cyane, bishobora kuba biri imbere mu bushyamirane bubera mu burasirazuba bwa Kongo, harimo n’ibikorwa byo gufata abagore ku ngufu, asanga biziyongera.

Ibi yabivugiye mu nama yihutirwa y’akanama ka ONU gashinzwe uburenganzira bwa muntu, yasabwe na Kongo ngo hakorwe iperereza ku ihohoterwa rikabije ry’uburenganzira bwa muntu, yamaganira ku mutwe wa M23 bivugwa ko ushyigikiwe n’u Rwanda. Aba barwanyi bafashe umujyi wa Goma kandi bigaruriye n’uturere twinshi.

Umuyobozi w'ishami rya ONU ryita ku burenganzira bwa muntu,Turk, yabwiye abari bari mu cyumba cy’inama barimo abadipolomate n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu i Geneve mu Busuwisi ati:

"Nihatagira igikorwa, ibibi bishobora kuba bitaraza, bizagera ku baturage bo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, n’abo hakurya y’imipaka y’igihugu." Ati:"Abo bose bavuga rikijyana bagomba kugira icyo bakora vuba na bwangu bagahagarika ibintu biteye agahinda."

Turk yavuze ko "yakuwe umutima" n’amakuru yagiye ahagaragara muri raporo ku gufatwa ku ngufu, gusambanywa n’uduco tw’amabandi, no gusambanywa bucakara. Uyu muyobozi yavuze ko ibi bishobora kuzarushaho gufata intera, ibintu nibiguma uko biri ubu.

Intumwa y'u Rwanda yahakanye ibivugwa ko ari rwo nyirabayazana, avuga ko rufite ibimenyetso by'igitero gikomeye umuturanyi warwo, Kongo, yashakaga kugaba.

Ibihugu byinshi byari muri iyo nama byamaganye ihohoterwa ry'uburenganzira bwa muntu muri Kongo harimo n’ibihugu byinshi by’Afurika.

Repuburika ya demokarasi ya Kongo yatanze icyifuzo gisaba ONU gushyiraho itsinda ryo gushakisha ukuri nyakwo, rikazatanga raporo yuvuye ku ihohotera rikorerwa mu burasirazuba bwa Kongo, bitarenze ukwezi kwa cyenda 2025.

(Reuters)

Forum

XS
SM
MD
LG