Uko wahagera

Perezida Donald Trump Yavuze ko Amerika Izigarurira Intara Gaza


Perezida Donald Trump na Minisitiri w'Intebe Benjamin Netanyahu wa Isirayeri
Perezida Donald Trump na Minisitiri w'Intebe Benjamin Netanyahu wa Isirayeri

Perezida wa Leta zunze ubumwe z'Amerika, Donald Trump, yarahiriye ko azigarurira intara ya Gaza nyuma y'uko abanyapalestina bazatuzwa ahandi hantu. Trump yasobanuye ko Amerika izatunganya kandi ikubaka neza muri ako karere.

Perezida Trump yatangaje izo ngamba nshya z'Amerika mu burasirazuba bwo hagati, ariko adatanze ibisobanuro birenzeho, mu kiganiro cyari kigenewe abanyamakuru ari kumwe na minisitiri w'intebe wa Isirayeri Benjamin Netanyahu.

Mbere y'uko Trump atangaza izi ngamba, yari yatunguye benshi yumvikanisha ko abanyapalesitina bo muri Gaza bagomba gutuzwa mu bindi bihugu bituranyi ku buryo buhoraho.

Perezida Trump yumvikanishije ko Amerika izafata Gaza, kandi ko izahashyira ibikorwa by'iterambere. Yabwiye abanyamakuru ati, tuzahagira ahacu, kandi tuzakora ibihakenewe byose byo gusenya no guturitsa za bombe zihateze n'izindi ntwaro.

Forum

XS
SM
MD
LG