Uko wahagera

Prezida Trump na Musk Bemeranije Gufunga USAID


Ahakorera ikigo USAID I Washington DC
Ahakorera ikigo USAID I Washington DC

Abakozi b'ikigo cy’Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga, USAID, bategetswe kwirinda kujya ku cyicaro gikuru cy’iki kigo kiri i Washington DC.

Ibi ni nyuma y’uko umuherwe Elon Musk atangaje ko we na Perezida Donald Trump bemeranyijwe gufunga iki kigo. Ibyo bihuye n’inyandiko yakwirakwijwe mu bakozi mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere.

Ibiro ntaramakuru by'Abanyamerika, Associated Press, byatangaje ko Elon Musk kuri iki cyumweru yanditse ku rubuga rwa X ati: “USAID ni umutwe w'abagizi ba nabi. Ni igihe cyayo cyo gupfa.”

Abakozi ba USAID bavuze ko abagera muri 600 guhera mw’ijoro ryakeye basanze badashobora kwinjira muri mudasobwa z’iki kigo.

Abagishoboye gukoresha izo mudasobwa, bakiriye imeyeri y’ikigo, ivuga ko "hashingiwe ku mabwiriza y’ubuyobozi bw'ikigo" inyubako y'icyicaro gikuru "ifungwa ntihagire umukozi uyinjiramo kuri uyu wa mbere tariki 3 y’ukwezi kwa kabiri”.

Ibyo byose bibaye nyuma y’uko Elon Musk avuze ko yavuganye na Trump ibijyanye n’imfashanyo y’Amerika n’ikigo cy’Amerika gishinzwe imfashanyo n’iterambere kandi ko bumvikanye ko bagomba kugihagarika. (AP)

Forum

XS
SM
MD
LG