Uko wahagera

RDC: Imirambo Irenga 750 mu Buruhukiro bw'Ibitaro bya Goma


Uburuhukiro bw'ibitaro bikuru bya Goma muri Kongo
Uburuhukiro bw'ibitaro bikuru bya Goma muri Kongo

Minisiteri y’ubuzima yatangaje kuri uyu wa gatandatu ko kugeza kw’itariki ya 30 y’uku kwezi gushize kwa mbere, hari imirambo 773 mu buruhukiro bw’ibitaro byo mu mujyi wa Goma uherereye mu burasirazuba bw’igihugu no mu nkengero zawo. Ni nyuma y’igitero cy’umutwe wa M23 bivugwa ko ushyigikiwe n’u Rwanda. Leta y'u Rwanda yo ihora ibihakana.

Iyi minisiteri iravuga ko ibyo byumba by’uburuhukiro byarengewe n’imirambo kandi ko hari indi myinshi iri ku mihanda. Yongeyeho ko hagati y’itariki ya 26 n’iya 30 y’ukwezi kwa mbere, habarwaga inkomere 2.880.
Kuwa kabiri, inyeshyamba za M23 zafashe Goma, umujyi munini wa Kongo n’umurwa mukuru w’intara ya Kivu ya ruguru, akarere gakize ku mabuye y’agaciro, harimo zahabu na Colta.
Amakuru ava mu nzego za ONU yemeza ko bahise berekeza i Bukavu mu ntara ya Kivu y'Amajyepfo, ariko bisa n’aho bahagaritswe ejo kuwa gatanu n'ingabo za Kongo zishyigikiwe n'iz'Uburundi.

Imiryango itabara imbabare ntiyabashije gukora mu minsi y’imirwano ikaze y’igihe cy’ifatwa rya Goma, ngo ishyigikire ibitaro umubare w’ababigana warengeje urugero. Ububiko bw’imiryango kandi bwarasahuwe bikomeye, hakiyongeraho amasasu yanyuranagamo, nayo yagize ingaruka ku bakozi b’iyo miryango.
Abaganga batagira umupaka, kuri uyu wa gatanu, bavuze ko basigaranye imiti mike gusa kandi ko bahagaritse gufasha abantu mu nkambi z’abateshejwe ibyabo. Porogaramu ya ONU yita ku biribwa, PAM, nayo yahungishije abakozi bayo kandi ko yabaye ihagaritse ibikorwa byayo.

Minisiteri y’ubuzima ya Kongo, yavuze ko kubera impungenge z’umutekano ziyibuza kugera mu bice by’umujyi, hari ikibazo cy’ibura ry’ibikoresho byo mu buvuzi, imodoka zitwara indembe n’imifuka yo gushyiramo imirambo. (Reuters)

Forum

XS
SM
MD
LG