Kuri uyu wa gatanu, itsinda ry’abakora ubutabazi ryarimo gukura ibisigazwa by’impanuka y’indege mu ruzi rwa Potomac ruri i Washington DC. Bakomeje gushakisha icyaba cyarateje iyo mpanuka yabyukije ibibazo ku byerekeye umutekano wo mu kirere n’ubuke bw’abakozi bagenzura iminara icunga indege mu kirere. Iyi niyo mpanuka yatwaye ubuzima bw’abantu benshi muri Amerika, mu myaka 24 ishize.
Ishami rishinzwe kuzimya umuriro rya hano i Washington, DC, ryatangaje ko habonetse ikizwi nk’agasanduku k’umukara k’indege y’isosiyete American Airlines yahanutse nyuma yo kugongana na Kajugujugu ya gisirikare mu mugoroba wo kuwa gatatu, igahitana abantu 67.
Abazobereye mu kwibira mu mazi bakuye mu ruzi rwa Potomac bimwe mu bisigazwa by’indege, kandi babonye n’ibindi bice byayo kuri uyu wa gatanu.
Abayobozi ntibavuze icyatehe y’iyi mpanuka, yabaye mu gihe indege yari ivuye muri leta ya Kansas yageragezaga kumanuka ku kibuga cy’indege cyitiriwe Perezida Ronald Reagan.
Ubuyobozi bukuru bw’ikigo kireba ibijyanye n’indege bukeneye abandi bagenzuzi 3.000. Iki kigo cyavuze ko mu mwaka wa 2023 cyari gifite abagenzuzi babifitiye impamyabumenyi 10.700. Aba bajya kungana n’abo mu mwaka wabanje.
Kuwa gatatu, ku kibuga cy’indege, hari umugenzuzi umwe aho kuba babiri, wagombaga kugenzura indege zitwara abantu na kajugujugu ku kibuga cy’indege. Ni ibintu byafashwe “nk’ibidasanzwe”, ariko bibonwa nk’ibikwiye, bitewe n’ubuke bw’indege muri ayo masaha, nk’uko umuntu wahawe amakuru kuri iki kibazo abivuga.
Umunyamabanga ushinzwe gutwara abantu n'ibintu Sean Duffy yijeje ko agiye kuvugurura ubuyobozi mu bijyanye n’indege. Urwego rw’igihugu rushinzwe umutekano wo gutwara abantu n’ibintu rurimo gusuzuma icyuma gifata amajwi y’ibivugirwa mu ndege cy’indege CRJ700 yari itwaye abagenzi 60 n’abakozi bayo bane. Bose bahitanywe n’iyi mpanuka. Batatu bari bari muri kajugujugu nabo barapfuye.
Igisirikare cyavuze ko ubutumbagire ntarengwa bw'inzira ya kajugujugu mu kirere ari metero 61, ariko ko ishobora kuba yarimo kugurukira hejuru y’aho, nk’uko ibyuma bya radari byabigaragaje. Urubuga rwa interineti rukurikirana indege mu kirere, FlightRadar24, ruvuga ko iyi mpanuka yabereye muri metero zirenga 90 mu kirere.
Kuri uyu wa gatanu, Perezida Donald Trump yabigarutseho, avuga ko kajugujugu ya gisirikare yari mu mpanuka yo mu mugoroba wo kuwa gatatu, yagurukiraga hejuru cyane y'ahateganijwe. (Reuters)
Forum