Uko wahagera

Prezida w'u Rwanda Yateranye Amagambo Akarishye n’uw'Afurika y’Epfo ku Kibazo ca Kongo


Abakuru b’ibihugu by’u Rwanda n’Afurika y’Epfo bateranye amagambo akarishye ku mbuga nkoranyambaga ku kibazo cy’intambara zo mu burasirazuba bwa Kongo.

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yageze aho abwira mugenzi we Cyril Ramaphosa ko “niba Afurika y’Epfo ihisemo guhangana, u Rwanda ruzakemura ikibazo muri ubwo buryo umunsi uwo ari wo wose.”

Intandaro y’ugusubirikanya mu magambo akarishye hagati y’aba bategetsi bombi, bwaba ari ubutumwa bwa Perezida w’Afurika y’Epfo bwavugaga ku mfu z’abasirikare 13 b’iki gihugu baguye mu ntambara mu Burasirazuba bwa Kongo.

Ku rubuga rwa X, rwahoze rwitwa Twitter, Perezida Cyril Ramaphosa yagize ati:
“Mu imirwano iherutse gukaza umurego mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, Afurika y’Epfo yatakaje abasirikare 13 b’intwari, bitangiye ubutumwa bwabo kandi bagaharanira amahoro.”

Uyu mukuru w’Afurika y’Epfo mu butumwa bwe, ashinja umutwe w’inyeshyamba wa M23 ndetse n’abo we yita umutwe witwaje intwaro w’igisirikare cy’u Rwanda-RDF kugaba ibitero no kwica abasirikare bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’umuryango w’Afurika y’Amajyepfo muri Kongo – SAMIDRC.

Mu butumwa bwe, uyu mukuru w’Afurika y’Epfo akomeza yihanganisha imiryango y’aba basirikare 13 baguye mu ntambara muri Kongo. Akavuga ko iyo miryango irimo guhabwa ubufasha bwose bukenewe, haba ku babuze ababo baguye ku rugamba ndetse n’abafite abahakomerekeye.

Ku basirikare b’Afurika y’Epfo bari mu ntambara muri Kongo, Perezida Ramaphosa, ku ipaji ye y’urubuga X yagize ati: “Kuba abasirikare b’Afurika y’Epfo bari mu burasirazubabwa Kongo, si ugutangaza intambara ku gihugu cyangwa leta iyo ari yo yose. Ingabo z’Afurika y’Epfo ziri muri Kongo, ziri yo mu rwego rw’umuhate wa SADC n’uwa LONI wo kugarura amahoro no kurengera ubuzima bw’ibihumbi by’abaturage bahora bugarijwe n’intambara ibera muri Kongo.”

Umukuru w’Afurika y’Epfo kandi, yashimye icyemezo giheruka cy’akanama ka LONI gashinzwe umutekano, gihamagarira guhagarika imirwano bwangu, no kuva mu butaka yigaruriye kwa M23, kimwe n’ukuva kw’ingabo z’amahanga ku butaka bwa Kongo, n’isubukurwa ry’ibiganiro by’amahoro bya Nairobi.

Ati: “Ubusugire bw’igihugu cya Kongo bugomba kubahirizwa hagendewe ku masezerano ya LONI ku busugire, ubutavogerwa n’ubwigenge mu bya politiki bw’ibindi bihugu.”

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, biboneka ko yarakajwe cyane no kuba mugenzi we yakoresheje ijambo “militia” – umutwe witwaje intwaro, avuga ku gisirikare cy’u Rwanda, yasubizanyije uburakari bukarishye.

Umukuru w’u Rwanda, binyujije ku ipaji ye ku rubuga rwa X, yashinje Perezida Ramaphosa n’abandi bategetsi b’Afurika y’Epfo, kwibasira, ibinyoma, no kugoreka nkana ibyo aba bakuru b’ibihugu bombi baganiriyeho mu biganiro bibiri, Perezida Kagame yemeza ko bagiranye mu bihe bitandukanye.

Perezida Kagame ati: “Niba amagambo ashobora guhinduka cyane bene aka kageni kuva mu kiganiro kugeza mu itangazo rigenewe rubanda, birasobanura byinshi ku buryo ibi bibazo by’ingutu birimo gukemurwamo.”

Perezida Kagame yasubije umukuru w’Afurika y’Epfo ko “Ingabo z’u Rwanda ari igisirikare, atari umutwe witwaje intwaro.” Umukuru w’u Rwanda kandi, yavuze ko SAMIDRC atari ingabo ziharanira amahoro, ndetse ko nta mwanya zifite muri iyi ntambara.

Yavuze ko “ubutumwa bwazo bwemejwe na SADC nk’ingabo zigomba kugira uruhare mu mirwano, zifasha leta ya Kongo mu kurwanya abaturage bayo, ikorana n’imitwe yitwaje intwaro y’abajenosideri, irimo n’uwa FDLR, ari nako ikangisha gutera u Rwanda ubwarwo.”

Ati: “SAMIDRC yakuye ingabo za nyazo zo kubungabunga amahoro, ari zo z’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, kandi ibyo byagize uruhare mu kunaniza inzira z’imishyikirano.”

Perezida w’u Rwanda, kandi yavuze ko mu biganiro by’ubugira kabiri yagiranye na Ramaphosa w’Afurika y’Epfo, ntaho uyu mukuru w’Afurika y’Epfo yigeze amuburira, nk’uko byakomeje kugarukwaho n’abategetsi bo muri Afurika y’Epfo.

Ati: “Keretse niba ibyo yarabivuze mu rurimi gakondo rwe, ntabasha kumva.”
Yongeraho ati: “Niba kandi Afurika y'Epfo ihisemo amakimbirane, u Rwanda ruzahangana n'icyo kibazo muri ubwo buryo umunsi uwo ari wo wose."

Forum

XS
SM
MD
LG