Uko wahagera

EAC Isaba Impande Zihanganye muri Kongo Guhagarika Intambara Vyihuse


Abakuru ba EAC bitabiriye inama ku mutekano wa Kongo
Abakuru ba EAC bitabiriye inama ku mutekano wa Kongo

Inama y’igitaraganya y’abakuru b’ibihugu by’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba yigaga ku ntambara ishyamiranyije umutwe wa M23 n’igisirikare cya Leta ya Kongo – FARDC mu burasirazuba bwa Kongo yaraye iteranye mu buryo bw’ikoranabuhanga ejo ku wa gatatu.

Perezida Felix Tshisekedi wa Kongo ntari mu bayiyitabiriye. Abakuru b’ibihugu bihuriye muri uyu muryango basabye impande zihanganye guhagarika imirwano vuba na bwangu no gufasha ko abagizweho ingaruka n’iyi ntambara bagerwaho n’imfashanyo y’ubutabazi.

Abakuru b’ibihugu birindwi ku munani bigize umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba - EAC, ni bo bitabiriye iyi nama. Abo nabo ni William Ruto wa Kenya, unayoboye EAC muri iki gihe, Samia Suluhu Hassan Wa Tanzaniya, Hassan Sheikh Mohamud wa Somaliya, Paul Kagame w’u Rwanda, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Salva Kiir wa Sudani y’Epfo na Yoweli Museveni wa Uganda.

Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika ya Demukarasi ya Kongo ni we muperezida rukumbi wabuze muri iyi nama. Ni nyuma y’aho Perezidansi ya Kongo itangarije ko “Perezida Tshisekedi atateganyije kwitabira iyo nama” yatumijwe na mugenzi we wa Kenya. Nyamara ko “akomeje gukurikiranira hafi uko ibintu byifashe mu burasirazuba bw’igihugu.”

Nyamara Perezida William Ruto yaherukaga gutangaza ko ba Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Felix Tshisekedi wa Kongo bombi bamwemereye kuzitabira iyi nama.

Itangazo ryasohowe n’ubunyamabanga bwa EAC mu ijoro ry’uyu wa gatatu rishyira uwa kane, nyuma y’iyi nama, rivuga ko yabaye mu mwuka mwiza.

Rivuga ko abakuru b’ibihugu baganiriye k’uko ibintu byifashe n’uburyo ibibazo by’umutekano muke bikomeje kujya irudubi mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Kongo. Ibyo nabyo bikaba byarateje imfu, ikibazo gikomeye mu bwihutirwe bw’ibikorwa by’ubutabazi, umubabaro mu baturage by’umwihariko abagore n’abana.

Iyi nama y’abakuru ba EAC, nk’uko bikubiye mu itangazo ry’ubunyamabanga bw’uyu muryango, yahamagariye impande zose zihanganye muri iyi ntambara “guhagarika imirwano bwangu”.

Yagaragaje impungenge abakuru b’ibihugu batewe n’ibitero byibasira za ambasade z’ibihugu by’amahanga i Kinshasa, isaba leta ya Kongo kurinda ubuzima bw’abahagarariye ibihugu byabo muri iki gihugu, cyo kimwe n’imitungo ya za ambasade.

Abakuru b’ibihugu bya EAC kandi basabye ko ibibazo byo mu burasirazuba bwa Kongo byakemurwa mu nzira z’amahoro. Bityo ihamagarira leta ya Kongo, kugirana ibiganiro bitaziguye n’abarebwa n’iki kibazo bose, harimo n’umutwe wa M23, kimwe n’indi mitwe yitwaje intwaro ifite impamvu zifatika z’ibyo isaba.

Forum

XS
SM
MD
LG