Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, kuva Perezida Donald Trump akimara kurahira kwirukana ikivunge abanyamahanga batagira ibya ngombwa byahise bitangira, abirukanwa badahawe amahirwe yo kujya imbere y’umucamanza. Buri munsi, indege zigurukana amagana.
Umuyobozi mukuru wa polisi ishinzwe imipaka n’abinjira, ICE mu magambo ahinnye, Tom Homan, avuga ko aba mbere barimo birukanwa ari abafite amateka y’ibibazo n’amategeko ahana ibyaha kandi badafite nyine n’ibya ngombwa byemewe n’amategeko byo kuba mu gihugu. Abandi bose b’abere, batari abanyabyaha, badafite ibya ngombwa, nabo ariko baratahiwe.
Yagiz ati: “Kuri ubu, tugamije kurwanya icyo ari cyose cyahungabanya umudendezo wa rubanda n’umutekano w’igihugu. Birareba abantu bake. Ariko ni tugomba gukora kw’ikubitiro nk’uko Perezida Trump yabisezeranyije abaturage. Ariko uko iminsi yigirayo, umubare w’abo dufata uzagenda wiyongera mu gihugu hose. Abapolisi ba ICE bafite ububasha bwo kwirebera no kwimenyera ubwabo uwo ari wese waba ari icyago ku mudendezo wa rubanda n’umutekano w’igihugu, no kwifatira icyemezo cyo kumuta muri yombi.”
Aba bapolisi b'ikigo ICE bahawe uruhushya rwo gufatira abo bakeka noneho n’ahantu ubusanzwe hubahwa, ha kirazira kuvogerwa, nk’insengero na kiliziya, amashuri, n’ibitaro. Guverinoma ivuga ko ita muri yombi abantu bari hagati y’1000 n’1.200 buri munsi. Mu mwaka ushize w’2024, ku butegetsi bwa Perezida Joe Biden, leta yafataga buri munsi abanyamahanga badafite ibya ngimbwa barenga kuri 300 ho gato.
Igisirikare nacyo cyagiye gukubita polisi ingabo mu bitugu. Nacyo cyayitije indege zo gutwara abirukanwa. Abandi basirikare barenga 1.600 bagiye kuyifasha kubungabunga umutekano ku mipaka ya Leta zunze ubumwe z’Amerika na Mexique, igihugu cy’abaturanyi mu majyepfo. Basangayo abandi 2.500 bahamaze igihe. Kandi bashobora kuzagenda biyongera. Hari n’ibigo bya gisirikare bishobora gukoreshwa nka kasho z’abategereje kwirukanwa. Icya mbere ni Buckley cy’ingabo zirwanira hejuru y’ikirere bita “Space Force” kiri muri leta ya Colorado, mu burengerazuba bw’igihugu.
Perezida Trump yiyamamaje avuga ko Megisike yabaye umuhora n’icyambu “by’inzige z’abimukira.” Si yo magambo uwo yasimbuye ku butegetsi, Perezida Joe Biden yakoreshaga, ariko nawe ikibazo cyari kimuremereye.
Uretse kohereza abasirikare 2.500 ku mipaka, yatangaje mu kwa cyenda 2023 ko mu myaka ibiri yari igiye gukurikiraho Leta zunze ubumwe yateganyaga gsubiza iwabo buri kwezi abimukira byibura 30,000 binjiye magendu banyuze ku mipaka ya Mexique, cyane cyane bakomoka mu bihugu bitanu byo ku mugabane w’Amerika y’Epfo, ari byo Megisike, Cuba, Nicaragua, Hayiti na Venezuwela.
Mu yandi magambo, ikibazo cy’abimukira gihoraho muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, nk’uko Michael O’Hanlon yabibwiye Ijwi ry’Amerika kw’ikoranabuhanga rya Zoom. Michael O’Hanlon ni umuyobozi w’ishami ry’ubushakashatsi kuri politiki mpuzamahanga mu kigo cyitwa Brookings Institution cy’i Washington DC, umurwa mukuru wa Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Abivuga muri aya majambo: “Trump ntahimbye iki kibazo. Yaragisanze. Ahubwo afite ubushake bwo gukora ibirenze ku bisanzwe mu rwego rwo kubungabunga imipaka ku buryo bukaze kurusha abamubanjirije ku butegetsi, by’umwihariko abaperezida bakomoka mw’ishyaka ry’Abademokarate.”
Indege za gisirikare za mbere na mbere ebyiri zagurukanye abimukira birukanwe zibajyana mu gihugu cya Guatemala muri Amerika y’Epfo. Nyuma yaho zakomeje kujyana n’abandi benshi no mu bindi bihugu nka Burezile, Colombiya, Megisike, n’ahandi. Muri rusange, mu cyumweru cya mbere cyakurikiye iyimikwa rya Perezida Trump, guverinoma ivuga ko yirukanye abanyamhanga b’abimukira 7.300 bakomoka mu bihugu bitandukanye.
Kwirukana abantu birahenda cyane. Umuryango utegamiye kuri leta witwa “American Immigration Council” urengera inyungu z’amabimukira uvuga ko kwirukana ikivunge abantu miliyoni imwe byatwara amadolari miliyari 88 mu mwaka umwe. Uretse ibyo, igihugu cyahomba n’imisoro itubutse batanga. Utanga urugero ko mu mwaka w’2022 wonyine, abimukira badafite ibya ngombwa batanze muri leta imisoro y’amadolari arenga miliyari 76. (VOA)
Forum