Kuva kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize, urugamba rw’umutwe wa M23 rwo kwigarurira umujyi wa Goma rwafashe indi ntera ku buryo abantu benshi bahunze, abanda baguma mu mazu yabo. Ibyabaye mu mujyi wa Goma kuva kuwa Gatandatu kugera kuwa Kabiri ntibyoroshye kubimenya. Icyatangajwe gusa ni uko kugeza kuwa Mbere abarwanyi ba M23 bagenzuraga ibice byinshi by’uwo mujyi.
Ku batarabashije gusohoka mu mujyi wa Goma muri icyo gihe, ubuzima ntibwari bworoshye. Kuwa Kabiri nijoro, umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika, Etienne Karekezi, yavuganye n’umwe muri abo bagumye mu mazu yabo hagati mu mujyi wa Goma. Gusa, uyu ntiyifuje ko amazina ye atangazwa kubera impamvu z’umutekano.
Forum