Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Leta Zunze ubumwe z'Amerika, Marco Rubio, yavuganye na prezida w’u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa kabiri amubwira ko Washington itewe impungenge nuko intambara yafashe indi ntera muri Repubulika ya demokarasi ya Kongo cyane cyane ifatwa ry’umujyi wa Goma n’umutwe wa M23.
Mu itangazo ryasohowe na Ministeri ayobora, Minisitiri Marco Rubio yasabye ko habaho ihagarikwa ry’imirwano, impande zose zikubahiriza ubusugire bw’ibihugu.
Kuri yu wa kabiri, Leta zunze ubumwe z’Amerika yasabye Inteko y’Umuryango w’abibumbye ishinzwe umutekano ku isi gutekereza ku ngamba zafatwa zo kubuza ingabo z’u Rwanda n’umutwe wa M23 gukomeza intambara mu burasirazuba bwa Kongo.