Ubuyobozi bwa Donald Trump bwategetse guhagarika amezi atatu inkunga mw’iterambere mpuzamahanga, hafi ya yose, mu gihe hagitegerejwe isuzuma harebwa ibihuza na politiki ye, ya “Amerika mbere na mbere”.
Imiryango itanga imfashanyo n’iharanira uburenganzira bwa muntu, yaburiye ko guhagarika iyo mfashanyo bishobora kuzashyira ubuzima bw’abantu batabarika kw’isi hose mu kaga.
Amerika yakoresheje amafaranga agera kuri miliyari 70 z'amadolari mu nkunga ku bihugu by’amahanga mu ngengo y'imari y’umwaka wa 2023. Inyinshi muri izo miliyari zanyuze mu kigo cy'Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga, USAID.
Amerika ni igihugu gitanga imfashanyo itubutse mu bijyanye no gushyigikira ikiremwa muntu kandi ni nacyo kiri kw’isonga mu gukumira virusi itera Sida kw’isi no kuyivura binyuze mu mugambi wihutirwa wa prezida ku bijyanye na Sida, muri programu izwi nka PEPFAR.
Samantha Power, wahoze ari umuyobozi muri USAID agira ati: “Twakemuye ibibazo by'ingutu bigera kuri 84 dutabara abantu bari mu kaga mu bihugu 66, dutanga imfashanyo yo kurokora ubuzima bwa miliyoni z’abantu, harimo abahuye n’ingaruka z’ubushyamirane mu ntara ya Gaza, muri Sudani no muri Ukraine.
Itegeko teka Perezida Donald Trump yasinye, rihagarika imfashanyo mpuzamahanga, iminsi 90 kugirango ryongere risuzumwe.
Forum