U Rwanda rurabarura abasivili bagera kuri batanu bishwe n’ibisasu abandi 35 birabakomeretsa kuri uyu wa mbere mu ntamabra ishyamiranyije abarwanyi b’umutwe wa M23 n’ingabo za Kongo, FARDC. Abo basivili baguye mu mujyi wa Rubavu ku Gisenyi nk’uko byatangajwe n’igisirikare cy’u Rwanda.
Abatuye umujyi wa Rubavu ku Gisenyi biririwe barumva urwamo rw’imbunda n’amasasu, biremereye n’ibyoroheje. Ibi bisasu, uko impande zombi zakomezaga guhangana hagiye humvikana ibyagwaga ku butaka bw’u Rwanda.
Nk’aho Ijwi ry’Amerika yari ihagaze hafi n’umupaka munini, mu ma saa yine za mu gitondo, haguye igisasu kinini nko muri metero eshanu z’aho umuemenyeshamakuru w'Ijwi ry'Amerika yari ahagaze. Abari aho, bahise bakwira imishwaro.
Kugeza ubu, imipaka ihuza ibihugu by’u Rwanda na Kongo yombi irafunze kubera ikibazo cy’umutekano muke. Naho mu mujyi wa Gisenyi ubuzima burasa n’ubwahagaze na cyane ko serivise hafi ya zose ziriwe zifunze.
Bamwe mu batuye umujyi wa Gisenyi bahinze umushyitsi bagahitamo guhungira mu bice byitaruye. Benshi Ijwi ry'Amerika ryabona, babaga berekeje mu mujyi wa Musanze.
Aha ku Gisenyi uko abaturage babaga bibumbiye mu matsinda buri wese yatangaga igitekerezo uko abyumva kuri iyi ntambara. Abaturage bari bashungereye ubona bashishikariye gukurikira urugamba. Vyabaye ngombwa ko inzego z’umutekano n’abandi bayobozi babakumira.
Ijwi ry’Amerika yabonye abari abarwanyi mu ngabo za Kongo bamanitse amaboko bahungira mu Rwanda. Abo twabonye baragera kuri 80, bari barinzwe n’abasirikare b’u Rwanda. Bamwe bambaye gisivili abandi baracyari mu mpuzankano. Bose bari ku mapeti mato.
Umujyi wa Gisenyi urarangwamo abasirikare n’abapolisi benshi barinze inkiko z’u Rwanda.
Forum